skol
Kigali

Abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa 14 000 za i5

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza yatangije guha mudasobwa nshya abanyeshuri ba za kaminuza mu buryo bw’inguzanyo bazishyura barangije. Telefone za SmartPhones birimo kwigwaho bashobora kuzazihabwa.


Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, izo mashini ku ikubitiro zirahabwa abanyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko ngo n’abiyishyurira ndetse n’abo muri kaminuza zigenga bikaba biteganyijwe ko zizabageraho.

Izo mashini zirimo gutangwa ni izo mu bwoko bwa Positivo i5 zikorerwa mu Rwanda, imwe ikaba ifite agaciro ka 527.460Frw, ngo zikaba zitandukanye n’izari zaratanzwe mbere kuko zo abazihawe bakundaga kuzinenga kubera ubushobozi buke.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko guha izo mudasobwa abanyeshuri ari uguteza imbere ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Yagize ati “Dutangiriye ku banyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko n’abandi zizabageraho ndetse n’abarimu b’amashuri abanza n’abayisumbye, uyu munsi turatanga 1000 ariko igikorwa kirakomeje. Biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga kuko ubu uburezi bw’u Rwanda ari ryo bushingiyeho”.

Nsengiyumva Peter, umwe mu banyeshuri ba IPRC Kigali wahawe mudasobwa, yavuze ko bimushimishije kuko atari kubasha kuyigurira bityo ikazamufasha mu myigire ye.

Ati “Ndishimye kuko iyi mashini igiye kuzamfasha kwiga neza cyane ko izo ku ishuri zitari zihagije bityo umuntu ntayibonere igihe ayishakiye. Ubu gukora ubushakashatsi bizajya binyorohera bityo bizatume ntsinda amasomo yanjye neza”.

Yongeyeho ko kuba babemereye kuzazishyura bararangije kwiga ari ikintu cyiza babakoreye, agashimira Leta y’u Rwanda.

Abanyeshuri bari bitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ko mudasobwa zari zaratanzwe mbere na zo za Positivo, zitari iz’ubwoko bwiza kuko hari benshi ngo zahise zipfa, nk’uko Bunani Théogène wiga mu mwaka wa gatatu wayihawe mbere abivuga.

Ati “Jyewe iyo bampaye nayikoresheje igihe gito ihita ipfa none ubwo narihombeye kuko yapfuye nyuma y’amezi atandatu baduha ya garanti. Icyifuzo ni uko badushumbusha kuko nk’ubu ntegereje kuzishyura ikintu ntakoresheje”.

Kuri icyo kibazo ariko Minisitiri Mutimura yavuze ko abo zapfuye zikiri muri garanti bazabaha izindi nshya.

Ati “Icyo kibazo turakizi, gusa abo zapfuye zikiri muri garanti bazabaha inshya, ibyo twarabivuze ariko n’abandi zapfuye hari ahantu henshi zikorerwa bazijyana. Icyakora izo dutanga ubu, Positivo i5, ni mudasobwa zikomeye zo ku rwego rwo hejuru ku buryo nta bibazo zizabateza”.

Nk’ uko Kigalitoday yabitangaje Minisiti Murimura yavuze ko nyuma yo gutanga mudasobwa, abanyeshuri babyifuza bazahabwa na terefone ngendanwa (Smart Phones) nk’inguzanyo, ngo bikaba bikirimo kwigwaho ariko zikazatangwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Abanyeshuri benshi bazihawe my myaka yashize zapfuye zitaramara n’amezi atandatu. Bamwe bagiye barangiza amashuri ya kaminuza batazikoresheje icyo zigenewe kubera ko zapfuye kandi no kuzisana byaranze.

    December 2018

Inzindi nkuru

Kigali: Umwana muto wagaragaye ari kwiga ari no gucuruza imbuto yakoze...

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye...
14 May 2022 0

Rubavu:Hatawe muriyombi abarimu 2 bakekwaho gusabambanya abana bigishaga...

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri...
3 May 2022 1

U Rwanda rwakiriye abarimu bazafasha gushimangira Ifaransa mu...

Abarimu 45 b’igifaransa nibo bageze mu Rwanda, boherejwe n’umuryango...
21 April 2022 0

Amashuri arafungura kuri uyu wambere,ariko kwerekeza ku mashuri ni...

Igihembe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri abanza,ayisumbuye na TVET...
18 April 2022 0

Leta yagabanyirije Igiciro abanyeshuri biga TVET ku kigero cya...

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri atangwa n’abanyeshuri biga mu...
16 April 2022 1

Hatangajwe ingengabihe y’uburyo Abanyeshuri bazajya mu biruhuko

Itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi...
22 March 2022 0