skol
fortebet

Abize muri UR bagiye gusabwa kuyifasha kubaho

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo
Nyuma y’ uko ingengo y’ imari Leta igenera Kaminuza y’ u Rwanda , UR igabanyutse kugera kuri 50%, iyi kaminuza igiye gutangiza ubukangurambaga kugira ngo abantu bose bayizemo babashe kuyitera inkunga ibashe kugera ku nshingano zayo.
Ingengo y’ imari ya Kaminuza y’ u Rwanda yavuye kuri miliyari 26 mu mwaka wa 2013 igera kuri miliyari 13 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015-2016.
Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe (...)

Sponsored Ad

Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo

Nyuma y’ uko ingengo y’ imari Leta igenera Kaminuza y’ u Rwanda , UR igabanyutse kugera kuri 50%, iyi kaminuza igiye gutangiza ubukangurambaga kugira ngo abantu bose bayizemo babashe kuyitera inkunga ibashe kugera ku nshingano zayo.

Ingengo y’ imari ya Kaminuza y’ u Rwanda yavuye kuri miliyari 26 mu mwaka wa 2013 igera kuri miliyari 13 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015-2016.

Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo avuga ko kugeza ubu babarura abantu bagera ku bihumbi 80 bize muri iyi kaminuza, aho ngo bagomba kwibutsa ko ari yo bakomokamo.

Aba bize muri UR babarwa hashingiwe ku barangije bose mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, KIST, KHI, KIE, ISAE Busogo ndetse n’ayandi mashuri, byose byahurijwe hamwe bikabyera Kaminuza y’u Rwanda.

Gufasha UR, Dr Gasibirege yabigereranyije nk’umubyeyi ubyaye abana aho ngo baba bakwiye kumwibuka igihe bakuze.

Yagize ati “Nk’umubyeyi wagize abana benshi, uyu ni umwanya w’abayizemo bagaburiwe na yo, abo bari bo uyu munsi ikaba ari yo yabibagize, iki ni cyo gihe rero cyo kumenya ko kaminuza ikeneye inkunga yabo.”

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Izuba rirashe Dr Gasibirege yavuze ko UR mu bikorwa bizibandwaho, hari ibiganiro mbwirwaruhamwe bizakorwa n’abize muri kaminuza, aho ngo bazabikorera mu shuri yayo atandukanye.

Ibi ngo bizatuma abize muri UR biyumva hafi yayo, aho ngo bizanakurikirwa n’amamurikabikorwa ndetse n’ibitaramo bitandukanye, aho ngo UR izegera abayizemo bafite inganda n’ibindi bikorwa bitandukanye bakazajya baza kubimurika.

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2017, ni bwo ishyirahamwe ry’abize muri UR ryavutse, aho rigamije kuyihuza n’abayizemo bose.

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe rya Komite Olempike mu Rwanda, Bayigamba Robert akaba ari we muyobozi waryo.

Dr Gasibirege yanavuze ko bateganya ko hazashyirwaho amafaranga make azajya acibwa ushaka kwinjira muri iryo shyirahamwe ry’abarangije muri UR.

Akimara gutorerwa uwo mwanya Bayigamba yabwiye Izuba Rirashe ko we na komite yashyizweho bazakora ibishoboka ngo bahuze abantu bose bize muri kaminuza mu rwego rwo gukorera hamwe.

Yagize ati “Imaze imyaka mike ibaye kaminuza imwe, ihuje za kaminuza zari zitandukanye za Leta. Harimo inshingano ikomeye yo kugira ngo ihuze abantu batiyumvaga muri Kaminuza y’u Rwanda, umwe akaba yarabaye muri KIST, undi akaba yarabaye i Busogo akumva ari ho yibona kurusha uko yakwibona mu mbumbe., ubwo tugomba kuzatekereza icyo twakora kugira ngo duhuze abo bantu bose.”

Akomeza avuga ko abarangije muri kaminuza benshi bafite ubumenyi butandukanye aho ngo bazajya bagaruka bafasha abanyeshuri bari ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati “Harimo bamwe mu barangije bakagira imirimo ituma banagaruka bagatanga ubumenyi, bagatanga ubunararibonye bagize ku buryo umunyeshuri yamureberaho. Ni inshigano zikomeye kuba kaminuza yabitekereje guhuza abantu bahize izo nshingano natwe ni izo kugira ngo tuzifatanye mu gukomeza kubaka iyi kaminuza.

Bayigamba avuga ko bagiye kwiga uburyo iri shyirahamwe ryafasha kaminuza ndetse n’abarihuriyemo rikagira akamaro ribamarira mu nzego zitandukanye.

Yasabye abize muri Kaminuza y’u Rwanda bose ko bakwiye kumva ko ishyirahamwe ryagiyeho ribahuza bose ntawe rirobanuye.

Mu minsi ishize ubwo UR yari yitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande yavuze ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n’akaga k’ubukene byanatumye inanirwa kubasha guhemba abakozi bayo.

Dr Muligande yabwiye abadepite ko mu myaka ibiri ishize kaminuza itigeze yoroherwa na gato, aho ngo n’abanyeshuri batigeze biga uko bikwiye.

Ibitekerezo

  • Mugabanye imishahara na za missions abantu bahembwe aringaniye mwamaganire kure imikorere mini ya bamwe bamwe bayoborwa n’inda nini mubone gusaba inkunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa