skol
fortebet

Ese Kutanyuzwaho Akanyafu Byatumye Urutugu Rukura Rusumba Ijosi? Urugomo rwagaragaye mu mashuri mu Bihe Bitandukanye

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

Ese Kutanyuzwaho Akanyafu Byatumye Urutugu Rukura Rusumba Ijosi? Urugomo rwagaragaye mu mashuri mu Bihe Bitandukanye

Sponsored Ad

skol

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hagaragaye ibikorwa by’urugomo byagiye bikorwa n’abanyeshuri babigira ku barimu n’abandi bakozi b’amashuri. Ibi byagiye bitera impungenge ku mutekano w’abarezi no ku myitwarire y’abanyeshuri muri rusange, bigaragaza n’imbogamizi mu kubaka umuco wo kubahana mu mashuri. Mu mboni za bamwe babona ko hakigaragara kudahana no kujenjeka mu myitwarire y’abanyeshuri, bikagira uruhare mu gutuma ibibazo by’urugomo bikomeza kugaruka aho gukumirwa hakiri kare.

12 Ukwakira 2012 Gashora

Umunyeshuri yakubise mwarimu umugeri mu mugongo nyuma yo guhanwa n’ubuyobozi bw’ishuri
Ibi byaturutse ku gihano yari yahawe ajyanwa mu rugo igihe gito kubera imyitwarire mibi
Nyuma yo kugaruka mu ishuri ntiyishimiye uko byagenze bikavamo kugirira urugomo umwarimu wamukurikiraga

14 Nyakanga 2014 Sainte Famille Kigali

Umunyeshuri w’umukobwa yakubise umwarimu urushyi imbere y’abandi banyeshuri
Impamvu y’ayo makimbirane yari ishingiye ku kutumvikana ku burenganzira bwo kwiga aho umunyeshuri yemererwaga kwiga mu byiciro bibiri mu gihe abandi batabyemerewe
Ibi byateje impaka hagati y’umwarimu wibazaga impamvu uwo munyeshuri atubahiriza gahunda n’umunyeshuri wari wumva ko afite uburenganzira bwihariye

25 Kanama 2015 Saint André Nyamirambo

Umunyeshuri wigaga muri Saint André i Nyamirambo yatemye umwarimu Gasoma Jean Baptiste
Icyo kibazo cyaturutse ku makimbirane y’ikizamini aho umwarimu yari yavumbuye ko umunyeshuri yahinduye urupapuro rw’ikizamini agamije kongera amanota
Hari n’undi mujyo w’inkuru wavugaga ko umunyeshuri yavuze ko yamuteye kuko yashinjaga mwarimu gushaka kumufata ku ngufu ubwo bari mu nzu ikorerwamo ubushakashatsi

07 Gicurasi 2026 Ngoma EAV Gitwe

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bakubise animatrice wabo bakoresheje umukoropesho bamukomeretsa bikomeye
Impamvu yabyo yari ishingiye ku makimbirane y’imyitwarire mu gihe cyo gusubiramo amasomo aho animatrice yagerageje kubahana no kubabuza imyitwarire idakwiye bikabyara intonganya zirangirira mu gukubita umurezi

23 Kamena 2026 Gakenke GS Cyanika

Umunyeshuri yateye umwarimu ikaramu imutobora itama mu gihe cy’igenzura ry’ikizamini
Icyo kibazo cyaturutse ku kutumvikana ku myicarire y’abanyeshuri mu kizamini aho umwarimu yashakaga ko bicara mu buryo bumwe umunyeshuri akabyanga bikavamo gushyamirana

2026 Burera GS Runaba

Abarimu batatu bakubiswe n’abanyeshuri barindwi
Ibi byaturutse ku makimbirane y’imyitwarire y’abanyeshuri no kudakurikiza amabwiriza y’ishuri aho abarimu bageragezaga kubahana bikavamo urugomo rukomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa