skol
Kigali

"Hari gahunda yo kongerera umushahara wa Mwarimu n’uw’abakozi b’utugari"-Minisitiri w’Intebe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko niyo ibiciro ku masoko bitazamuka,Leta y’u Rwanda yari yatangiye kuganiro ku kibazo cy’umushahara wa mwarimu ndetse n’abakozi b’utugari.

Ati "Twagifatiye ingamba n’ubundi zigikomeza.Murabizi twari twatangiye kuzamura 10% by’umushahara wa mwarimu buri mwaka.Hashize imyaka 3 ku ngengo y’imari ya leta twongera 10% ku mushahara wa mwarimu.

Ikibazo gihari nuko ku mwarimu wo mu mashuri abanza aba ari make kuko uwo mu mashuri yisumbuye aba menshi kuko aba yisumbuyeho gatoya.Ndagira ngo mbabwire ko hejuru ya 10% ryagiye ryiyongeraho na nubu twongeraho,hari ibindi duteganya bizaba ari byiza ku mushahara wa mwarimu."

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari n’ibindi guverimoma iri gutegura bizagira ingaruka nziza ku mushahara wa mwarimu.

Ati “Umwarimu n’abakozi bo mu tugari batekerejweho ku buryo ibyabo nibimara gutungana kandi ntibizatinda, tuzabibatangariza.”

Kuva mu kwezi kwa 3 muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu ho 10 ku ijana ry’umushahara yari asanzwe ahabwa ndetse na nyuma y’aho wakomeje kuzamurwa gusa ntabwo urabasha kugera ku rwego ubahaza.

Leta y’u Rwanda yagiye ikora byinshi byerekeranye no kuzamura imibereho myiza ya mwalimu, birimo gutera inkunga Umwalimu SACCO.

Ibyo bigakorwa nk’uburyo bwo kuyongerera ubushobozi bwo guha inguzanyo zifasha abarimu kwiyubakira amacumbi no gukora imishinga itandukanye ibabyarira inyungu.

Mu kunganira abarimu kandi, abarimu b’indashyikirwa bagenda bahabwa ibihembo binyuranye.

Buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira ubwo haba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, mu Rwanda hahembwa abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi mu byiciro bitandukanye birimo abigisha mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nitwa patrick mu karere ka Nyamasheke.

    Ndi umwarimu muri pirimeri. Ni ukuri let’s niturwaneho dore abaturage baranadusuzugura. Ndahinnye mutuvuganire.

    1 month ago
  • chat_bubble Marc

    Nubundi Leta n’umubyeyi ikomeze kurebera abarimu Bomu mashuri Abanza kuko umushahara bahabwa,uracyari muto cyane.

    1 month ago
  • chat_bubble

    Ubyumwarimu sacco byo mwibivuga kuko mwe ntimubizi, inguzanyo kumushahara itavamo nikibanza,none NGO [email protected] kubaka amacumbi? NibakAbeshye niyo uyatse usigara uhebwa 3000,ubwose ko muvugango hahembwa Ababaye indashyikirwa, umuntu umwe mugihugu bahemba gusa ,batubeshye [email protected] ,turacyennye

    1 month ago
  • chat_bubble

    Umwarimu wa secondary se we ntazongezwa?! Babonye umushahara we uhagije?!

    1 month ago
  • chat_bubble I'm teacher of primary in gasabo district

    Ni byiza kuba mukomeze gutekereza kuri mwarimu.aha ndashimira leta y’u Rwanda yadushyiriyeho umwarimu sacco ariko turacyafite imbogamizi kunyungu sacco iduca igihe duhawe inguzanyo,hakwiye kurebwa uburyo zagabanika cyane nko kuri emergency umwarimu ayifata ari ukwirengera ariko ugasanga niyo baduca inyungu y’umurengera ubwose baba badufashije iki?midukorere ubuvugizi inyungu zigabanuke.murakoze

    1 month ago
  • chat_bubble Mugabowishema Theodore

    Leta izarebe ukuntu izajya yubakira abarimu inzu zitazagira icyiguzi,cyane nkuwa primary,kuko biragoye kwakira ariyamafaranga ngo unayubakemo.

    1 month ago
  • chat_bubble Mugabowishema Theodore

    Leta izarebe ukuntu izajya yubakira abarimu inzu zitazagira icyiguzi,cyane nkuwa primary,kuko biragoye kwakira ariyamafaranga ngo unayubakemo.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Nyanza: Abaturage babangamiwe n’imyitwarire y’Abanyeshuri bo kuri "College...

Abaturage baturanye n’ikigo cya College Maranatha barinubira umutekano muke...
3 June 2022 2

"Hari gahunda yo kongerera umushahara wa Mwarimu n’uw’abakozi...

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,Minisitiri w’Intebe Dr....
18 May 2022 7

Kigali: Umwana muto wagaragaye ari kwiga ari no gucuruza imbuto yakoze...

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye...
14 May 2022 0

Rubavu:Hatawe muriyombi abarimu 2 bakekwaho gusabambanya abana bigishaga...

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri...
3 May 2022 1

U Rwanda rwakiriye abarimu bazafasha gushimangira Ifaransa mu...

Abarimu 45 b’igifaransa nibo bageze mu Rwanda, boherejwe n’umuryango...
21 April 2022 0

Amashuri arafungura kuri uyu wambere,ariko kwerekeza ku mashuri ni...

Igihembe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri abanza,ayisumbuye na TVET...
18 April 2022 0