skol
Kigali
Fortebet

"Ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize,ntibibatere ubwoba"-Hon.Gaspard Twagirayezu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yifurije intsinzi abanyeshuri batangiye Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

Ibi byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022,ubwo Hon. Twagirayezu yatangizaga ibizamini by’icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye kuri GS Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Yari kumwe na Maya wa Rulindo hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA n’izindi nzego zitandukanye.

Yagize ati "Ntibibatere ubwoba.Iyo twaje hano tuba twaje kubashyigikira,kubifuriza amahirwe ariko ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize.Mumaze igihe mu byiga,imyaka 3 kandi ibi bizamini mugiye gukora abarimu banyu babitanzeho ibitekerezo.

Bivuze ko ibizamini biri hano ni isuzumabumenyi.Tugeye kureba nk’abarezi banyu twabahaye ibyo twari dufite,tugiye kureba nkamwe dufatanya,abanyeshuri,twarajyanye?..."

Ibizamini bya Leta birakorwa ku banyeshuri barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, abarangiza amashuri nderabarezi ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Muri rusange abanyeshuri biyandikishije mu bizamini bya Leta muri uyu mwaka ni 429,151.

Amashuri abanza: 229,859
Icyiciro rusange :127,469
Icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye: 47,579
Imyuga n’ubumenyingiro: 21,338
Amashuri nderabarezi: 2,906

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abo mu rugaga rw’abarimu mu Rwanda bashimye ko hongewe umushahara bavuga...

Urugaga rw’abalimu mu Rwanda, SYPERWA, ruvuga ko rwakiriye neza inyongera ku...
4 August 2022 2

MINEDUC igiye gushyira hanze amabwiriza ajyanye no guhangana n’ubwiyongere...

Minisitiri w’Uburezi,Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko mu minsi mike mbere...
2 August 2022 1

Menya akayabo kagiye kwiyongera ku mushahara Abarimu bafataga

Kuri uyu munsi tariki ya 01 Kanama 2022 nibwo,Minisiteri y’Uburezi [MINEDUC]...
1 August 2022 4

"Abarimu bo mu mashuri abanza bongerewe umushahara ku kigero cya...

Ubwo yagezaga ikiganiro ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku...
1 August 2022 0

"Ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize,ntibibatere ubwoba"-Hon.Gaspard...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza...
26 July 2022 0

MINEDUC igiye guhindura uburyo bwo kubara amanota y’ibizamini bya...

Minisiteri y’Uburezi yahishuye ko hagiye guhindurwa uburyo bwo kubara...
21 July 2022 1