skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Nyuma yo kurangiza ibizamini abanyeshuri biciriyeho imyenda y’ishuri

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga by’umwihariko Twitter,hakomeje gucaracara amafoto y’abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta barangije bishwanyagurizaho imyenda y’ishuri abandi batwika amakayi bigiyemo.

Sponsored Ad

Muri aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje bamwe muri abo banyeshuri bakataguye imyenda y’ishuri bambaye mu gihe hari abandi barimo gutwika amakayi bigiyemo.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio& TV10, yashyize ku rubuga rwa Twitter imwe muri izo foto, ashyiraho ubutumwa busa nk’ubunenga aba banyeshuri bakoze biriya.

Yagize ati “Niba atari ikigare gusa, aba basore n’inkumi bashobora kuba bifitemo impano yo guhanga imideri (modelling) mu myambarire. Aya matalenta ntazapfire ubusa igihugu n’abayibarutse.”

Hari n’amashusho yakomeje gucicikana y’umunyeshuri w’Umukobwa ari gutwika amakayi yigiragamo avuga Ikinyarwanda [byumvikana ko ari ibyo mu Rwanda] kimwe n’abo bari kumwe.

Ubwo yatwikaga aya makayi, umwe mu bo bari kumwe, yamwogezaga amubwira ati “Ntabwo uzarata [ntuzatsindwa] twika, n’iyo umuntu aramutse arase yasubirayo akandika …”

Ibi bintu biharaye mu banyeshuri b’ubu byatumye benshi babibazaho aho uwahoze ari umunyamakuru kuri Radio Flash&TV,Vital Karangwa,we yavuze ko ibi bintu bitakarebwe ku ruhande rw’abanyeshuri gusa ahubwo harebwa n’ababyeyi babo.
Yagize ati “

Yagize ati"Maze iminsi mbona iyi foto n’amavideo icicikana ku mbugankoranyambaga. Ni kimwe na video aho abanyeshuri bari gutwika amakaye! Abantu bose nabonye bari kwifatira mu gahanga aba bana ndetse bakanabatuka! Ariko ndagira ngo turebe ibi bintu mu yindi sura!

Birababaje kubona igihe cyose umwana/umunyeshuri akoze amakosa ahita abibazwa wenyine ntitunarebe abamushinzwe n’ugerageje kureba kure akareba kuri mwarimu gusa! Kandi abambere ni ababyeyi/ bakuru be cyangwa abandi bamurera.

Uyu munsi ababyeyi ntibagishaka kugirana umwanya n’abana babo, kuva umwana akiri muto kugera akuze abona ababyeyi babyuka bagenda bakagaruka ijoro na weekend bakaba batashye ubukwe na za bridal shower, bari muri za social media amasaha yose n’ibindi! Maze ku bifite umwana akaba uw’umukozi na mwalimu hanyuma ku batifite akaba umwana wo mu mihana na mwalimu!

Ubu tuzahinga ibishyimbo dutegereze gusarura umuceli?

Ese guhita tubona uburara muri bariya bana ntibyaba bituma duhuma ntidusesengura message bitanga?

1. Umunyeshuri guca uniforme nta kindi bishatse kwerekana kitagenda muri we?
2. Guca amakaye kandi abizi ko afite barumuna be twabifata nk’uburara gusa? Murumva bihagije?

Abagerageje bagakora ibishoboka byose bikanga mwe mwihangane kuko hari ubwo byanga rwose kandi wakoze ibyawe! Ariko ikibabaje umubare munini ntukora ibyawo bihugiraho bakazakanguka bakanguwe n’ingeso z’abana zarenze ihaniro.

Iyi myitwarire igayitse y’aba banyeshuri yababaje benshi mu bakuze bayibonye gusa nta rwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda ruragira icyo rubitangazaho.



Bamwe mu banyeshuri bubu bafite imyitwarire itangaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa