Igisubizo cya NESA ku bibazo by’abanyeshuri badahabwa imyanya mu mashuri basabye
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

Mu gihe NESA ivuga ko abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta abegereye, bajya begera abakozi bayo baba bari kuri buri karere nyuma y’umunsi umwe amanota y’ibizamini atangajwe bagafashwa, ku rundi ruhande yemeza ko nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura ku ikubitiro.
Kuri ubu itangwa ry’imyanya ntirivugwaho rumwe, aho usanga hari bamwe mu bana boherezwa kwiga amasomo batahisemo cyangwa mu bigo batahisemo hakibazwa impamvu abanyeshuri basabwa guhitamo amashuri bifuza kuzigamo mbere y’ibizamini bya leta kandi n’ubundi amaherezo bazahitirwamo.
Ibinyujije kuri X, ikigo NESA cyavuze ko abahabwa amashami atajyanye n’ibyo batsinze, bahawe ubutumwa muri system ireberwamo amanota ko ibyo bahawe kwiga ndetse n’amashuri bahawe kwigamo ari iby’agateganyo bikaba birimo kunozwa ku rwego rw’akarere kugira ngo abanyeshuri barebwa n’ubu butumwa boroherezwe kwiga ibibasha kuboneka mu mashuri abegereye nk’uko bisanzwe bigenda.
NESA ivuga ko gushyira abanyeshuri mu bigo ndetse n’amashami atandukanye bikurikiza uko abanyeshuri batsinze mu bizami bya Leta.
Igashingira ku kuba amashuri n’amashami abenshi baba bifuza bidafite imyanya ikwira abatsinze bose, bityo ko hari aboherezwa aho batahisemo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *