skol

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bakiri mu mashuri mu mibare

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Ubushakashatsi butandukanye ku ihohotera rishingiye ku gitsina bugaragaza ko abana bakiri mu mashuri biganjemo abangavu bahohoterwa kugeza no ku guterwa inda, ndetse abarenga 70% babyaye muri ubwo buryo bagahita bava mu ishuri.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Bugesera na Kicukiro mu 2023, bwakozwe na Young Women Christian Association Rwanda bugaragaza ko abana bakiri mu ishuri bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina igihe bajya ku ishuri, bavuyeyo cyangwa bari ku ishuri.

Mu banyeshuri babajijwe, harimo 661 bo mu mashuri yisumbuye 10 yo mu Karere ka Bugesera n’abiri yo muri Kicukiro mu gihe 335 biga mu mashuri makuru na kaminuza.

Abakoreweho ubushakashatsi babajijwe niba bajya babona abahungu bakorera abakobwa ihohotera rishingiye ku gitsina, abagera kuri 43,1% bo mu mashuri yisumbuye bavuga ko babonye abahungu bahohotera abakobwa.

Ibyavuye mu bushakashatsi muri rusange bigaragaza ko 53,4% babonye abahungu bo mu mashuri yisumbuye bahatira abakobwa mu mibonano mpuzabitsina, ababonye abahungu batuka abakobwa babaziza ko banze ko bakundana bagera kuri 82,7%, ababonye abahungu bakubita abakobwa banze ko baba inshuti bagera kuri 70,9%, naho 87% bemeje ko abahungu bakoresha imvugo zisesereza mu gihe abakobwa banze ibyerekeye imibonano mpuzabitsina, abemeza ko abahungu bakubita abakobwa iyo banze ko baryamana ni 69,6%, mu gihe abandi 64,4% bemeje ko abahungu bakoresha amagambo atesha abakobwa mu gihe bari mu mihango.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 79,8% kandi bagaragaje ko abarimu basaba abakobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina. Abarenga 87,4% bavuze ko abarimu bashukisha abana kuzabaha ubufasha, 88% bavuga ko abarimu babasezeranya amanota meza bagamije kubakorera ihohotera.

Hari abandi 76,2% bemeje ko abarimu batera ubwoba abanyeshuri iyo banze ko baryamana, mu gihe 67% bahamije ko umukobwa wanze kuba inshuti na mwalimu wabishakaga ahora amutuka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 95,2% by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batemeye kuryamana n’abarimu mu gihe 4,8% bo bahamije ko babyemera.

Abo mu mashuri makuru na za kaminuza na bo bahakanye ko ihohotera rishingiye ku gitsina ritagera ku rwego rwo kuryamana. Abo muri UNILAK 86,2% mu babajijwe bavuze ko abanyeshuri batajya baryamana n’abarimu cyangwa abakozi bo muri kaminuza, mu gihe abandi bake bemeje ko bibaho.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu 2023/2024 bugaragaza ko abangavu 470 bangana na 68% by’ababajijwe bafite imyaka iri munsi ya 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana; 50 bangana na 7% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu naho 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

Komisiyo yasanze kandi abangavu 394 bangana na 57,1% baratewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% baratewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% baratewe inda nʼabo batari bamenyeranye; 20 bangana na 2,9% baratewe inda nʼabo mu miryango yabo; mu gihe 7 bangana na 1% batewe inda nʼabakoresha. Abahohoteye abangavu batewe inda, bafite impuzandengo yʼimyaka iri munsi ya 24.

Komisiyo yasanze mu babajijwe, 44% baratewe inda basanzwe biga mu mashuri abanza; 29% bigaga mu mashuri yisumbuye; 21% bari barataye ishuri; naho 6% batari barigeze batangira ishuri.

Yasanze ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka zihungabanya uburenganzira ku burezi kuko abangavu batewe inda 78% bataye ishuri nyuma yo gusama ntibongera kurisubiramo; 17% bavuye mu ishuri igihe gito, barisubiramo bamaze kubyara; naho 5% gusa bashoboye gukomeza kwiga mu gihe cyose bari batwite.

Imibare y’urwego rw’ubucamanza mu 2024/2025 igaragaza ko icyaha cyo gusambanya umwana cyakurikiranyweho abantu mu manza 6,124.

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa