skol
fortebet

Ingamba zo gukumira Marburg zitangiye kugira ingaruka ku bigo by’amashuri

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg yahagaritse ibikorwa byo gusura abana ku mashuri biga bacumbikirwa.

Sponsored Ad

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 02 Ukwakira, MINEDUC yavuze ko ibikoresho umwana akeneye bizajya bimugeraho hakoreshejwe ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

MINEDUC yaboneyeho gusaba abarezi kwihutira kugeza kwa muganga umwana wagaragaje ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro n’ibindi mu rwego rwo kugikumira.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze guhitanwa na Murburg ari icumi, mu gihe 29 bayanduye bari kwitabwaho n’abaganga, hakaba hakomeje gushakishwa abahuye n’abanduye ngo na bo bitabweho.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima,(MINISANTE), yatangaje ko abarwayi ba mbere bafite icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg babonetse mu Rwanda.

Iyo ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye, ariko Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko itandurira mu mwuka nk’uko bamwe babivuga ahubwo igaragaza ko hakenewe ingamba zo kuyikumira zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hagakoreshwa umuti wabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko umuntu wagize ibimenyetso birimo umuririo ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka kwihutira kujya kwa muganga cyangwa bagahamagara 114.

Marburg ituma uwayanduye ava amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri ndetse aba afite ibyago biri hagati ya 23% na 90% byo guhitanwa nayo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko abantu bakwiye kwirinda guca igikuba ahubwo bagashyira umutima hamwe bagakora imirimo yabo uko bisanzwe ariko bagafata ingamba zo gukaza ubwirinzi kuko gutsinda iki cyorezo bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa