skol
fortebet

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo kubera ibibazo biyirimo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 23, Oct 2022

IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo kubera ibibazo biyirimo

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Rwanda yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guvenoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze (…)

Guverinoma y’u Rwanda yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guvenoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by’agateganyo rnu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo.

Bati “Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”

Mineduc yatangaje ko abanyeshuri bari mu kigo barafashwa gutaha, bakazamenyeshwa igihe ishuri rizafungurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa