skol

Ishimwe ry’abana b’impunzi ibihumbi 26 bahawe ikaze mu burezi bw’u Rwanda

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Abana b’impunzi barenga ibihumbi 26 babarizwa mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe barashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kwiga mu mashuri atandukanye arimo n’ay’imyuga, bakavuga ko amahirwe bahawe bifuza kuyakoresha neza mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Inkambi ya Mahama ni yo ya mbere icumbikiye impunzi nyinshi mu Rwanda zigera ku 72.340, zaturutse mu bihugu 14, umubare munini uri muri iyi Nkambi ni abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Iyi nkambi ifite abana barenga ibihumbi 26 biga mu byiciro bitandukanye.

Izi mpunzi zubakiwe ibikorwaremezo bitandukanye, zihabwa gaz yo gutekesha ndetse abana babo biga mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda.

Binyuze mu mushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, muri Kirehe hubatswe amashuri abiri y’imyuga anakira abana benshi b’impunzi.

Ayo mashuri arimo Musaza TSS yatanzweho arenga miliyari 2 Frw harimo n’ibikoresho mu gihe Bukora TSS yatanzweho arenga miliyari 3.5 Frw harimo n’ibikoresho.

Munana Elie w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi muri Musaza TSS, yavuze ko yageze mu Rwanda ari umwana muto cyane ariko ko yishimira ko nta muntu wigeze amuvangura ngo amubuze amahirwe yo kwiga icyo ashaka cyose kuko ari impunzi.

Ati “Ubu mfite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gukoresha amashanyarazi najya mu nganda runaka nkahabona akazi kandi mfite icyizere ko nindangiza kwiga nzahita nkabona cyangwa nkaba nanakomeza kwiga muri kaminuza. Ishimwe mfite ku Rwanda rero ni uburyo badufashije kwiga tudahejwe batitaye ko turi impunzi, ubu badusangiza kubana n’abandi neza nta kutuvangura.’’

Iranejeje Nicole wiga ubudozi muri Musaza TSS yavuze ko abandi bana bose babafata kimwe ku buryo nta vangura yari yahura na ryo. Yavuze ko yifuza gukoresha amahirwe yahawe yo kwiga akazamura umuryango we ku buryo uva mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko impunzi zirenga ibihumbi 72 zibarizwa mu Nkambi ya Mahama bazifata nk’abandi baturage bitewe n’uko n’amategeko y’u Rwanda agena ko zigerwaho na serivisi zose nk’abandi baturage.

Ati “Amashuri bayahuriramo n’abandi bana, serivisi zo kwa muganga bazihabwa kimwe n’izindi serivisi zijyanye n’ubukungu zose nta ziheza impunzi zibaho. Bidufasha gukurikirana imibereho yabo kimwe n’abandi baturage bacu ariko no kureba amahirwe aba ahari babona kuko buriya harimo ubumenyi butandukanye budufasha kwihutisha iterambere mu karere kacu.’’

Umushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) umaze imyaka irindwi wubaka ibikorwaremezo mu turere dutandatu twakiriye impunzi turimo Gisagara, Nyamagabe, Karongi, Gicumbi, Gatsibo na Kirehe.

Muri Kirehe umushinga Jyambere wubatse ishuri rya Musaza TSS ndetse na Bukora TSS, hubatswe inyubako igeretse kabiri mu bitaro bya Kirehe ndetse kuri ubu hari no kuvugururwa ikigo nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gihindurwemo ibitaro, hari gusanwa ruhurura ziri mu nkambi no mu bice biyikikije byose bikaba bigamije gufasha ababa mu nkambi n’abayituriye.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abanyeshuri b’impunzi bari mu Rwanda biyongereye ku kigero cya 10,9% mu mwaka w’amashuri wa 2023/204.

Iyi raporo yasohotse muri Werurwe 2025, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b’impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda bavuye kuri 39728 mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, bagera kuri 44051 mu 2023/2024. Aba barimo abahungu bangana na 51,3%, mu gihe abakobwa bangana 48,7%.

Abana b’impunzi bashimira u Rwanda rwabahaye amahirwe yo kwiga

I Mahama habarizwa abana b’impunzi ibihumbi 26

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko impunzi zifatwa kimwe nk’abandi baturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa