skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi bisaga umunani

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi,taliki ya 27 Kanama 2021,Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8,908 bigaga mu mashami yayo 6 mu muhango wabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] ariko wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 7 muri kaminuza y’u Rwanda, aho abanyeshuri 8,908.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab’ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y’u Rwanda ikibakeneye.

Abanyeshuri barangije ni abo mu koleji 6 agize kaminuza arimo:College of Arts & Social Sciences, College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine, College of Business & Economics, College of Medicine & Health Science, College of Education, College of Science & Technology.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimye abarangije amashuri umuhate bagiye bagaragaza nubwo bize mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ati "Turi hano uyu munsi nubwo twakabaye twarabikoze umwaka umwe mbere. Bamwe bashobora kubyita ko ari igihe cyatakaye, abandi bakabyita igihe cyashize. U Rwanda rwahisemo kubyita igihe cyo kwiga no kubona imbaraga zikenewe kugira ngo tubeho mu isi idateguza.

Yanashimiye ababyeyi, abibutsa ko igihugu kibakeneye mu gukomeza kuba hafi y’aba bana.

Ati “Tubashimiye ko mwabyaye neza, mukarerera igihugu neza none umusaruro ukaba ugaragaye, ariko nanone turacyabakeneye. Iyi ni intangiriro.”

Dr Uwamariya yakomeje ashimangira ko Guverinoma izakomeza kuba hafi UR mu gutanga uburezi bufite ireme.

Ati " Guverinoma y’u Rwanda irashaka gutanga inkunga ikenewe. Dufite ibyiringiro byinshi kimwe n’ubuyobozi bwa UR. Guverinoma izakomeza guha imbaraga kaminuza yu Rwanda mu buryo bwose bufite ireme kandi bufite akamaro.

Abanyeshuri bahagarariye abandi babashije kwitabira uyu muhango mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa