Karidinari Kambanda yasabye ubufatanye mu kurera umwana ushoboye kandi ushobotse
Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

Umuyobozi w’inama nkuru Gatolika mu Rwanda Arikiyepisikopi Antoine Karidinari Kambanda yasabye abaturarwanda n’abarezi muri rusange guhuza imbaraga hagamijwe kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Ni mu birori byo kwizihiza umunsi w’uburezi Gatorika mu rwego rw’Igihugu wabereye I Rwamagana muri G S St Aloys Rwamagana kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/06/2025.
Antoine Karidinali Kambanda wari Umushyitsi mukuru, yibukije ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu burezi isanzwe yariyemeje kurera "Umwana ushoboye Kandi ushobotse”,asaba ubufatanye bwa buriwese.
Yifashishije inyandiko za Nyirubutungane Fransisiko uherutse kwitaba Imana ,yasize umurage wuburezi mu nyandiko y’ikiragano cy’isi yose muburezi .
Karidinare Kambanda yashimangiye ko umutwe umutwe winyandiko wakuwe muri Afurika ugira uti”Kurera umwana ni ubufatanye bw’umudugudu wose. Uburezi rero ni ubufatanye bwo murugo,mu baturanyi,munzira, aho umwana anyuze hose ,twese ni ubufatanye kumurera ,tukumva ko akuze neza.
Bamwe mubana bafite ubumuga butandukanye biga Mu ishuri HVP GATAGARA Ishami rya Rwamagana, barashima uruhare rwa Kiliziya Gaturika mu burere n’uburezi bahabwa.
Melissa NIYIGABA ,umwe mu bana bafite ubumuga bwo kutabona wiga mu mwaka wa Gatandatu yabwiye umuryango ko n’ubwo bashimira Kiliziya,hari birantega.
Ati”Haracyari birantega zirimo ababyeyi bafite imyumvire iri hasi yo kohereza abana mu mashuri bishingiye kumakimbirane n’ubushobozi ,arasaba ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana bwo kwiga ,ndetse n’ubuyobozi bukongera amashuri atanga uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga . ”
HATEGIKAMANA Deogratias ni umwe mu barezi n’umubyeyi umubyeyi barerera mu mashuri Gaturika. ashima uruhare rwayo muguteza imbere uburezi mu Rwanda no kubandi, mu iterambere rya benshi barimo n’abanyamahanga ndetse agashima ubufatanye bwa leta mu mfashanyigisho,mudasobwa ,murandasi n’ubujyanama butandukanye bahabwa.
Umuyobozi w’’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Jeanne Mutoni,unafite amashuri mu nshingano ze ,yahamije ko ubufatanye ariwo musingi ugomba kubakirwaho. uruhare rwa kiliziya Gatorika igira muburezi muri rusange ni ingenzi kandi bitanga umusaruro.
Hakwiye gukomeza kubushimangira kandi icyiza ni uko bidahera mukurera gusa ,ahubwo binjira no mubindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage nk’ isuku ,kurwanya imirire mibi ,ubwisungane mu kwifuza n’ibindi bigamije kubahiriza gahunda za leta muri rusange .
Buri mwaka, KIliziya y’u Rwanda mu rwego rw’uburezi yizihiza ibyagezweho ndetse igafata n’ingamba kubijyanye n’ingorane ziriho mu burezi .
Muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane , Ny’iricyubahiro Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA ,Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburezi Gaturika n’Umuco munama y’abepisikopi Gatorika Mu Rwanda yashimangiye ko muri wa murongo wo gutanga uburere buhamye mu kurera “umwana ushoboye kandi ushobotse “Abamurera bagomba guhora berekeje imitima yabo ku Mana yaturemye ndetse n’ibyo bakora bikaberaho kuduhuza nayo no kuyihesha ikuzo.
Intego rusange ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu burezi isanzwe ari "Umwana ushoboye Kandi ushobotse". Ibirori byitabiriwe na Antoine Karidinali Kambanda Umushyitsi mukuru, ari kumwe n’abandi Bepiskopi 7 ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda, hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri n’abarezi baturutse mu gihugu hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *