skol
Kigali

Kigali: Umwana muto wagaragaye ari kwiga ari no gucuruza imbuto yakoze benshi ku mutima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yazamuye amarangamutima ya benshi, bavuga ko akwiye gufashwa kubera iri shyaka afite.

Iyi foto ndetse n’amashusho y’uyu mwana w’umukobwa, byashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Tito Harerimana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi.

Ubutumwa bwa Tito Harerimana buherekeje iyi foto, bugira buti “Nkibona uyu mwana w’umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy’ejo hazaza; numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi. Imana ijye iha umugisha uyu muhate.”

Tito Harerimana yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko aya mashusho yayafashe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu nzira yigendera i Gikondo hafi y’ahazwi nka Sensinike (Sens Unique), akabona uyu mwana yicaye ku muhanda ari gucuruza agataro ndetse anasubiramo amasomo.

Ati “Nabonye ukuntu ari concentrée [yashyize umutima] cyane ari gusubiramo amasomo, numva binkoze ku mutima, sinzi ukuntu nafashe telefone mufata akavidewo atandeba, ndagenda.”

Tito Harerimana yakomeje avuga ko nubwo yakomeje akagenda, yageze mu rugo abura amahoro kubera gukomeza gutekereza kuri uyu mwana, akareba icyo yakora kugira ngo uyu mwana afashwe, agafata umwanzuro wo gushakisha iwabo, ubundi ajya kumusura.

Ati “Nageze mu rugo nkomeza kurwana n’umutima kuko nabonaga akwiriye gufashwa, ndavuga nti ‘abantu bose bankurikira kuri twitter, niki nakora kugira ngo afashwe?”

Tito Harerimana ukurikirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 34 muri Twitter, avuga ko yahise yiyemeza gushyira aya mashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga ndetse agashaka n’ubutumwa bwasobanura imbamutima yiyumvagamo kugira ngo arebe ko hari abagiraneza bagira icyo bagira icyo bafasha uyu mwana w’umukobwa.

Yabaririje iwabo barahamurangira, ubundi ajyayo asanga uyu mwana witwa Amina Uwikuzo avukana n’abana batandatu, bafite umubyeyi umwe udafite akazi ahubwo bakaba batunzwe n’amafaranga ava mu bucuruzi bw’imbuto zicuruzwa n’uyu mwana w’umukobwa.

Tito Harerimana avuga ko ubwo yasuraga umuryango w’uyu mwana, yasanze ubayeho mu buzima bugoye dore ko uwo munsi uyu mwana yari yanabuze igishoro cy’uwo munsi.

Amina Uwikuzo wabwiye Tito Harerimana ko akunda kwiga ku buryo yumva yifuza kugera kure akazabasha gukura umuryango we muri iyi mibereho igoye, yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mburabuturo.

Ubu bucuruzi bwe abukora ku mugoroba saa kumi n’imwe avuye ku masomo ndetse no mu minsi igize impera z’icyumweru akabasha kubona bimwe mu bitunga iwabo ndetse na we ubwe akabasha kugura ikayi n’ikaramu.

Umuryango w’uyu mwana, utuye mu Mudugudu Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Bamwe mu babonye aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima na yo, bavuga ko uyu mwana w’umukobwa akwiye gufashwa ndetse bahita batangira kubaza uburyo bamugeraho.

Faith Mbabazi usanzwe akora mu bikorwa byo guteza imbere abari n’abategarugori, yahise abaza ati “Uyu mwana twamubona dute waba wafashe izina rye?”

Ururabo Rose na we yagize ati “Uyu azavamo umuntu ukomeye kuko Imana yishimira abantu bameze gutya. Tito Shaka ukuntu wamuhuza na Aline Gahongayire uko biri kose hari icyo yamufasha.”

Rutakariye na we yagize ati “Imana imubeho pe! Uyu muhate ntuzapfe ubusa.”

Rene Willah na we ati “Mutuye Nyagasani we utanga igeno kugira azamugeze kunzozi ze.”


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Umwana muto wagaragaye ari kwiga ari no gucuruza imbuto yakoze...

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye...
14 May 2022 0

Rubavu:Hatawe muriyombi abarimu 2 bakekwaho gusabambanya abana bigishaga...

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri...
3 May 2022 1

U Rwanda rwakiriye abarimu bazafasha gushimangira Ifaransa mu...

Abarimu 45 b’igifaransa nibo bageze mu Rwanda, boherejwe n’umuryango...
21 April 2022 0

Amashuri arafungura kuri uyu wambere,ariko kwerekeza ku mashuri ni...

Igihembe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri abanza,ayisumbuye na TVET...
18 April 2022 0

Leta yagabanyirije Igiciro abanyeshuri biga TVET ku kigero cya...

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri atangwa n’abanyeshuri biga mu...
16 April 2022 1

Hatangajwe ingengabihe y’uburyo Abanyeshuri bazajya mu biruhuko

Itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi...
22 March 2022 0