skol

Leta igiye kwishyurira abanyeshuri bashya barenga 16.000 inguzanyo yo kwiga kaminuza

Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025

featured-image

Leta y’u Rwanda igiye guha abanyeshuri bashya 16.768 inguzanyo yo kwiga kaminuza n’amashuri makuru mu mwaka wa 2025/26 binyuze muri gahunda nshya yo gukuraho umwaka umwe abasoje amashuri yisumbuye bamaraga mu rugo.

Iyo gahunda yatangiye muri uyu mwaka iteganya ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akimara gusohoka, abanyeshuri bazajya batangira gusaba kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru, aho gutegereza umwaka nk’uko byagendaga mbere.

Abo banyeshuri 16.768 bazahabwa inguzanyo barimo 12.229 bo muri Kaminuza y’u Rwanda, 4472 bo mu Ishuri Rukuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na 67 bo mu Ishuri Rikuru ryigisha amasomo yo guteza imbere ubuhinzi (RICA).

Kubera iyi gahunda nshya, umubare w’abanyeshuri bashya bahabwa inguzanyo yo kwiga kaminuza n’amashuri makuru wariyongereye muri uyu mwaka, kuko mu 2024/25 bari 11.789.

Icyo gihe, abanyeshuri 8.618 bangana na 73,1% bigaga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) ndetse n’abandi 3.171 bangana na 26.9% biga andi masomo atari aya STEM.

Muri uyu mwaka, abiga amasomo ya STEM bazahabwa inguzanyo yo kwiga kaminuza n’amashuri makuru ni 11.135 bangana na 66,7% n’abandi 5633 biga andi masomo atari muri STEM, bangana na 33,3%.

Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) igaragaza ko Leta yafashe icyemezo cyo gufasha abanyeshuri kutamara umwanya munini bahagaritse amasomo kandi urugendo rwo kwiga rugikomeje.

HEC igaragaza ko ibyo byahise bituma ingengo y’imari igenerwa uburezi yiyongeraho 39,2%. Ingengo y’imari igaragaza ko inyuzanyo yagenewe abanyeshuri mu mwaka wa 2025/26 yageze kuri miliyari 17,7 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edward, yabwiye The New Times ko izo mpinduka zari ingenzi cyane kuko zafashije abanyeshuri gukuraho umwaka bamaraga mu rugo bategereje kwiga kaminuza.

Ati: “Kwakira ibyiciro bibiri icya rimwe byaje ari igisubizo kuri Minisiteri y’Uburezi na Leta muri rusange mu gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bamaraga umwaka mu rugo bategereje nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Ibyo byateraga ibibazo birimo kuba abana baracikaga intege zo gukomeza kwiga, bamwe bakaba bahagarika ibyo gukomeza kaminuza.”

Kadozi yongeyeho ko iyi gahunda izanafasha gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukuba kane abakozi batanga serivisi z’ubuzima bitarenze mu 2028.

Ni gahunda yitezweho gusiga u Rwanda rugize abakozi bane bo kwa muganga bita ku baturage 1000 nk’uko biteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, bavuye ku mukozi umwe mu bantu 1000 bahari uyu munsi.

Abasaga 16,000 bemerewe buruse muri Kaminuza z’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa