skol
fortebet

Leta yagabanyirije Igiciro abanyeshuri biga TVET ku kigero cya 30%

Yanditswe: Saturday 16, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri atangwa n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%. Ni icyemezo kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya gatatu kigiye gutangira.

Sponsored Ad

Ibaruwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b’uturere bose, igaragaza ko iki cyemezo kigamije gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri, aho wasangaga ikiguzi cyo kuyigamo ari umuzigo kuri rwo.

Iyi baruwa ivuga ko hashingiwe ku bukangurambaga bwakozwe hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, nk’imwe mu ntego za gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), aho bwagaragaje ko imwe mu mbogamizi urubyiruko rugihura na zo ari ikiguzi kikiri hejuru mu mashuri ya TVET.

Ikigo RTB gishingIra kandi kuri gahunda ya Leta yo kongera ingengo y’imari igenerwa amashuri ya TVET hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, no kugabanya ikiguzi cy’uburezi gisabwa ababyeyi barerera muri aya mashuri (school fees).

Iyi baruwa ikomeza igira iti "Nshingiye na none ku ibaruwa no 1079/RTB/2021 yo ku wa 20 Ukuboza 2021 twabandikiye tubagaragariza ingano y’amafaranga yagenwe na Leta mu ngengo y’imari y’umwaka 2021/2022 agamije korohereza amashuri kubona ibikoresho byifashishwa mu kwigisha (consummables) mu mashuri ya TVET ya Leta, afashwa na Leta ndetse n’ayigenga ariko ahabwa abanyeshuri na Leta ku bw’amasezerano, aherereye mu karere mubereye umuyobozi;

Nshingiye kandi ku kuba aya mafaranga yaramaze gushyikirizwa amashuri yose yavuzwe haruguru, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko amafaranga y’ishuri (school fees) muri aya mashuri ya TVET yari asanzwe atangwa n’ababyeyi, azagabanukaho 30% guhera mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022."

RTB ivuga ko uku kugabanya amafaranga y’ishuri bitareba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y’amafunguro gusa (School feeding)

Sorce:RBA

Ibitekerezo

  • Kaminuza banjye baduha Ao kuko usanga kwisoko y’umurimo baba bakeneye abafite Ao Kandi muri IPRC batanga A1 bikatubera imbogamizi murakoze

    Igitekerezo cyange kuki guhinduza i kigo byanze mudufashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa