skol
fortebet

Menya icyatumye kaminuza y’u Rwanda itanga buruse nke ku banyeshuri b’uyu mwaka

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y’u Rwanda isohoye urutonde rw’abemerewe kuyigamo mu mwaka w’amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.
Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y’u Rwanda isohoye urutonde rw’abemerewe kuyigamo mu mwaka w’amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ubushobozi bw’abakozi n’ubw’ibikoresho bihari.

Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

Mu kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y’u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa