skol
fortebet

MINEDUC igiye guhana ba banyeshuri bagaragaye bishwanyagurijeho imyenda n’abatwitse amakayi yabo nyuma yo kurangiza ibizami

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi,Dr.Valentine Uwamariya yatangaje ko bababajwe n’imyitwarire y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakagaragara batwika amakayi bigiyemo abandi bakishwanyagurizaho imyenda y’ishuri.

Sponsored Ad

Ku mbuga Nkoranyambaga hiriwe amashusho n’amafoto y’abanyeshuri barangije ibizamini bya leta mu minsi ishize hanyuma bashwanyaguza imyenda yabo abandi bacagagura amakayi bavuga ko ishuri barisezeye.

Minisitiri w’Uburezi yabwiye RBA ko bababajwe n’imyitwarire igayitse ya bariya banyeshuri ndetse avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego bakabashaka bagafatirwa ibihano.

Yagize ati “Umunyeshuri ugaragaweho amakosa haba hari amabwiriza agena ibihano.Aba baritwaza ko barangije bakumva ko bakora ibyo bishakiye ariko barirengagiza ko hari ibyangombwa batarahabwa kandi ko bagikeneye kwegera ishuri.

Icyo duteganya nuko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo aribo hanyuma kazateganwa n’ibihano bazahabwa.umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET,IPRC Kigali no mu Gatenga.

Icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande.Utabitanze akaba atahabwa impamyabumenyi ye kandi bararangije kwiga.Aba ngaba turakorana n’izindi nzego.

Buriya bariya nuko ari abagaragaye kuko byageze kuri Social Media ariko Raporo twabonye nuko byagaragaye henshi na hano mu mujyi wa Kigali twarabibonye n’igihe twari turi gufasha abanyeshuri gukora ibizamini hari abari bafite imyitwarire itariyo.

Yakomeje avuga ko bagiye kwegera abayobozi b’ibigo bariya bana bigaho kugira ngo bahanwe ndetse anasaba ababyeyi gufasha leta kurandura uyu muco mubi ukomeje gufata indi ntera.

Ati “Icyo dukora rero,turegeranya amakuru twegereye ubuyobozi bw’ibigo,ku buryo abo bana bazagenerwa ibihano kuko ntibarava mu maboko y’uburezi nkuko babyivugira ni na batoya barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangiriye hariya.

N’igikorwa natwe tugaya,cyatubabaje nk’abari mu rwego rw’uburezi ariko tunasabe inzego zose gukomeza gufatanya cyane cyane ababyeyi kuko nabo n’abafatanyabikorwa bakomeye.Uko imyaka igenda ishira biragenda birushaho gufata indi ntera.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko iyi myitwarire itazihanganirwa kuko iri gutukisha uburezi bw’u Rwanda n’ireme ryabwo ndetse avuga ko hagiye gushakwa ingamba zatuma imyitwarire mibi iri kuranga abanyeshuri muri iki gihe ikumirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa