skol

MINEDUC iri kuvuguta umuti w’ikibazo cy’abanyeshuri biyahura

Yanditswe: Friday 27, Mar 2026

featured-image

Nyuma y’uko umunyeshuri wigaga muri RP Tumba College apfuye bikekwa ko yiyahuye, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko hari gutegurwa uburyo bwo gutangiza ubujyanama mu mashuri bwunganira ibindi abanyeshuri bagenerwa mu rwego rwo gufasha abashobora kuba bafite ibibazo bijyanye n’imitekerereze.

Ibyo yabivuze nyuma y’uko ku itariki 24 Werurwe 2026 mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Tumba muri Rulindo, byamenyekanye ko umuhungu w’imyaka 20 muri iryo shuri yasanzwe aho yari acumbitse amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye.

Ni umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere wa ‘Information Technology’ ndetse aho yasanzwe yapfuye hari n’undi mwana w’umukobwa w’imyaka 18 wari aje kumusura na we yapfuye.

Ni impfu zombi inzego bireba zigikoraho iperereza ngo hamenyekane neza ukuri kwazo ariko bikekwa ko uwo muhungu ashobora kuba yariyahuye nyuma yo kwica uwo mukobwa kuko ngo hari n’ubutumwa bugufi yandikiye iwabo ababwira ko yamwishe.

Mu kiganiro Minisitiri Nsengimana yagiranye na One Nation Radio ikorera kuri internet, yavuze ko uretse uwo uherutse kwitaba Imana hari n’abandi banyeshuri bagenda bumvikana biyahura baba babiterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

Ati “Hari ibyo biherutse kuba ariko hari n’abandi tugenda twumva hirya no hino bapfa mu buryo bubabaje kandi butunguranye. Akenshi usanga harimo ibibazo byo mu mutwe n’ibindi byinshi. Gusa kuri bariya baherutse gupfa by’umwihariko we haracyakorwa iperereza kugira ngo tumenye icyabaye turebe uko twafasha haba imiryango cyangwa n’ayo mashuri.”

Yakomeje agaragaza ko ariko hari ingamba Minisiteri y’Uburezi ishaka kwigaho zunganira ibyo abanyeshuri bagenerwa kugira ngo ikumire icyo kibazo cy’abanyeshuri biyahura.

Ati “Iyo tuvuga abanyeshuri tuba tuvuga abari ku ishuri ariko no mu gihe batari kwiga bari aho bataha baba bakiri abanyeshuri. Abanyeshuri rero bari mu mashuri makuru na Kaminuza nka UR na RP hari ubufasha bw’amafaranga abatunga Leta ibaha kugira ngo bashobore kwiga. Muri ubwo bufasha bigaragara ko hari ibigomba kwiyongeramo nk’ubujyanama kugira ngo mu gihe umwana atangiye kugaragaza ibibazo mu mutwe afashwe.”

Yavuze ko ubwo buryo hagiye kwigwa uko bwashyirwa mu bikorwa, ariko asaba n’ababyeyi kongera kwita ku bana by’umwihariko kuko hari uburezi ishuri ritanga ariko uburere bugakomeza kuba ubwabo.

Ati “Turakangurira imiryango kandi kugira ngo yegere abana babo. Iyo umwana yagiye ku ishuri ntabwo umukuraho amaboko ngo yimenye ahubwo uramukurikirana. Ugomba kumenya icyo akeneye kuko burya hari ibyo imiryango ishobora gufasha ishuri ridashobora nk’ibyo bibazo biba bituruka ahandi. Ababyeyi badufashe dufatanye kugira ngo turerere u Rwanda.”

Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu bagera kuri 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.

Muri abo urubyiruko ni rwo rwinshi kuko abangana na 51,3% bari hagati y’imyaka 19 na 35, 16,8% bari munsi y’imyaka 18, mu gihe 32% bari hejuru ya 35.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuzeko bari kuvuguta umuti w’abanyeshuri biyahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa