skol

MINEDUC na yasinye amasezerano y’ubufatanye na MTN Rwanda mu guteza imbere uburezi

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Uburezi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda mu bijyanye no guteza imbere uburezi binyuze mu korohereza ibigo by’amashuri kubona internet ndetse no gutanga amasomo atandukanye mu by’ikoranabuhanga.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 29 Mutarama 2026, aho inzego zombi ziyemeje gufasha abanyeshuri kubona amasomo azabafasha ku isoko ry’umurimo.

Muri ubu bufatanye MTN Rwanda izajya itanga amasomo y’ikoranabuhanga, binyuze muri gahunda yayo yiswe ‘MTN Skills Academy’.

MTN skills academy ni urubuga ruriho amasomo arenga 500 y’ikoranabuhanga, azajya ahabwa abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuzamura.

Aya masomo azajya atangwa ku buntu icyo umuntu asabwa ni kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone igezweho cyangwa mudasobwa.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko ubu bufatanye buri muri gahunda ngari ya guverinoma yo kongera urubyiruko rufite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Ati “Ubu bufatanye buzagera ku bantu bose yaba abanyeshuri, abarimu ndetse n’ibigo muri rusange. Bizafasha mu kongera amahirwe yo kubona imirimo, ndetse bifashe abanyeshuri guhitamo ibyo bashaka kwiga mu mashuri makuru n’ibyo bashaka gukora nk’umwuga.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko bafite intego yo gufatanya n’igihugu ku ntego zacyo zo kugira urubyiruko rufite ubumenyi bwarufasha ku isoko ry’umurimo.

Ati “Muri ubu bufatanye, MTN Rwanda izibanda ku gukora ibikorwa byo kwagura imbuga zo kwigiraho hifashishijwe ikoranabuhanga, gufasha mu gukwirakwiza internet, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasomo y’ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

Aya masomo agenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Si mu bijyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga gusa, kuko muri ubu bufatanye hakubiyemo no gushyiraho gahunda zitandukanye zireba abarimu n’ibigo by’amashuri hagamijwe kuborohereza kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa