skol
fortebet

MINEDUC yashyize hanze gahunda y’uko abanyeshuri bazataha

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Guverinoma ifashe umwanzuro wo gufunga ibigo by’amashuri kubera kwiyongera gukabije kw’abandura Covid-19,Minisiteri y’Uburezi yahishuye ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasoza ibizamini kuri uyu wa Gatandatu.
Itangazo MINEDUC yashyize hanze Itangazo rigira riti:
Abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera tariki ya 01 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga 2021.
Akaba ari muri urwo rwego, Minisiteri yUburezi (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Guverinoma ifashe umwanzuro wo gufunga ibigo by’amashuri kubera kwiyongera gukabije kw’abandura Covid-19,Minisiteri y’Uburezi yahishuye ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasoza ibizamini kuri uyu wa Gatandatu.

Itangazo MINEDUC yashyize hanze Itangazo rigira riti:

Abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera tariki ya 01 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga 2021.

Akaba ari muri urwo rwego, Minisiteri yUburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) imenyesha abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’abanyeshuri biga bacumbika ko gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri iteye itya:

Ku wa Kane, tariki ya 01 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo; Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Tburengerazuba;Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatanu, tariki ya 02 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo; Rubavu, Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba; Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba; Gicumbi, Rulindo, mu Ntara y’ Amajyaruguru.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 03 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma mu Ntara y’Tburasirazuba; Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo; Musanze, Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku cyumweru, tarilki ya 04 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

Muhanga, Kamonyi ,mu Ntara y’Amajyepfo; Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru; Ngororero mu Ntara y’Tburengerazuba.

ICYITONDERWA:

Iyi gahunda ireba abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyi rusange ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (general education and TVET).

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri;

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza
mu rugo.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana iki igikorwa cy’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko;

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa; Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa