skol
Kigali

MINEDUC yatangaje igihe amashuri azakomereza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 July 2021

Nyuma yo gukura Umujyi wa Kigali n’uturere 8 muri Guma mu rugo,MINEDUC yahise itangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira igihembwe cya 3 tariki ya 2 Kanama.

Amashuri makuru azakomeza akore nk’ibisanzwe. Ayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere 8 azafungura tariki 9 Kanama.

MINEDUC yatangaje kandi ko n’amashuri ari mu Mirenge iri muri Guma mu rugo azafungura.

Abarimu n’abanyeshuri bakazafashwa n’Inzego z’Ibanze aho bikenewe, kugira ngo kwiga bikomeze ariko n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda COVID-19 arusheho kubahirizwa.

Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama
2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.”

Iyi Minisiteri yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ku mashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza kwiga uko bisanzwe.

Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

Amashuri yose yakanguriwe kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bwa Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

HEC yatesheje agaciro impamyabumenyi za AIU yahaye PhD Dr.Igabe wafunzwe na...

Ikigo gishinzwe Amashuli Makuru na Kaminuza mu Rwanda [HEC] ari na cyo...
10 January 2022 0

"Umunyeshuri wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 ntabwo akwiriye...

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri umunyeshuri wese...
10 January 2022 0

Hashyizwe hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazerekeza ku mashuri

Mu gihe ku wa Mbere ari bwo amashuri azatangira igihembwe cya kabiri, Ikigo...
7 January 2022 0

Nyabihu: Umwarimu wari wasezeye ku kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19...

Umwarimu witwa Ntirujyinama Benjamin wigishaga ku kigo cy’Amashuri cya...
2 January 2022 0

Abarimu basabwe gutangira igihembwe cya 2 bamaze gufata urukingo rwa 3 rwa...

Minisiteri y’Uburezi yandikiye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafashe...
29 December 2021 0

U Rwanda na Zimbabwebasinye amasezerano yo guhana abarimu[Yavuguruwe]

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, habaye umuhango wo gushyira...
23 December 2021 0