skol

Minisitiri w’uburezi yasabye amashuri makuru na kaminuza gushyira imbaraga mu bushakashatsi

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku cyerekezo cya 2050, kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi bidakwiye kugarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bigomba no gutanga ibisubizo bishya bishingiye ku bushakashatsi no guhanga ibishya.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, mu nama yiga ku kongera gutekereza uko amashuri makuru na za kaminuza byagira uruhare mu bushakashatsi no guhanga ibishya mu Rwanda, gushyira ku isoko abakozi bafite ubumenyi buhanitse, gushaka uburyo burambye bwo gutera inkunga ubushakashatsi no gushimangira ubufatanye hagati ya kaminuza, inganda na leta.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu rugendo rw’impinduka no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Niba turi abatekereza ku cyerekezo 2050 ndetse na gahunda ya NST2, kaminuza zacu n’ibigo by’ubushakashatsi bigomba kurenga uburyo busanzwe bwo kwigisha. Bigomba kuba bikora mu buryo bwo kuvumbura, guhanga ibishya no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu amashuri makuru no kongera ishoramari mu bushakashatsi n’iterambere, aho amafaranga igihugu cyashoye mu bushakashatsi n’iterambere yageze kuri 0,79% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu mwaka wa 2023.

Gusa yagaragaje ko hakiri umubare muto w’ibigo bikora ubushakashatsi, avuga amashuri makuru na kaminuza bigomba gushyiramo imbaraga. Gahunda y’igenamigambi ry’imyaka itanu ry’amashuri makuru riteganyijwe gufasha kubaka gahunda ihamye kandi ihuriweho y’ubushakashatsi no guhanga ibishya ku rwego rw’igihugu.

Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na kaminuza (HEC) igaragaza ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye cyane ku ruhare rw’uburezi, bityo hakenewe kuvugurura imikorere y’ibigo by’amashuri makuru, kongera ubufatanye Mpuzamahanga no kubaka uburyo bw’ubushakashatsi buhuza ireme, uburinganire no gukemura ibibazo by’abaturage.

Inama yitabiriwe n’abarimo abayobozi ba kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ibigo byigenga, abayobozi n’abafata ibyemezo mu nzego za leta, abafatanyabikorwa n’inzobere zitandukanye ku rwego rw’igihugu no mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa