Ishuri Rikuru mu by’Iyobokamana, Africa College of Theology (ACT) ryatangije amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Rwanda muri Tewolojiya hagamijwe kuzamura ireme ry’inyigisho zihabwa abavugabutumwa.
Kubitangaza ku mugaragaro byabereye ku Kicukiro hafi y’ahakorera ACT mu mpera z’icyumeweru gishize.
Ayo masomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yatangiriye ku ishami rya Tewolojiya (Master’s of Theology) ariko hanatangijwe irindi somo ry’igihe gito rya ‘Post Graduate Certificate in Counselling’ rigamije kwigisha ubujyanama butandukanye.
Yombi yemejwe n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) mu gihe kuyigisha byo bizatangira muri Kanama uyu mwaka kuko ubu icyatangiye gukorwa ari ukwiyandikisha. Muri iryo shami rya Tewolojiya bazatangirana abanyeshuri bari hagati ya 40 na 50.
Ni mu gihe ACT yari isanzwe yigisha amashami abiri ajyanye na Tewolojiya mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’andi masomo y’igihe gito.
Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa ACT, Rev Dr. Mugisha Charles yavuze ko gutangira kwigisha Tewolojiya mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati “Uyu munsi mu Rwanda nta mpamyabumenyi zo kuri uru rwego zatangwaga. Turi mu nzira zo gufasha abavugabutumwa gukomeza bakazagira n’impamyabumenyi za ‘PhD’ noneho bakajya badufasha no kwigisha Tewolojiya kuko ubu abarimu dufite bava muri Kenya, Nigeria n’ahandi kuko dusabwa ko 30% byabo baba bafite ‘PhDs’ kandi ntibayigira batabanje kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza.”
Rev Dr. yongeyeho ko uretse no gutanga uwo musanzu mu burezi ACT yatangije isomo ry’igihe gito rya ‘Post Graduate Certificate in Counselling’ rizigisha abize andi masomo ya kaminuza kwiga ubujyanama mu ngeri zinyuranye zirimo ubugenewe imiryango, abahuye n’ihungabana n’abababaye ndetse rijye rinategura abifuza kubukomeza mu kindi kiciro cya kaminuza.
Umuyobozi Mukuru wa ACT, Prof. Nathan Chiroma yavuze ko gutangiza ayo masomo by’umwihariko Tewolojiya bishingiye ku kuba uko umuryango mugari ugenda ugira abantu bajijutse ariko ukenera n’abavugabutumwa bafite ubumenyi bwisumbuye.
Ati “Mu madini n’amatorero mu Rwanda ariko n’ahandi muri Afurika usigaye usangamo abantu benshi bafite ‘PhD’ kandi ni ngombwa ko n’abavugabutumwa baba bagira ubumenyi bwisumbuye kugira ngo babashe kubwiriza n’abo ngabo kuko na bo baba bakeneye gusobanukirwa ibyanditswe byera.”
Yongeyeho ko by’umwihariko isomo rya ‘Post Graduate Certificate in Counselling’ ryitezweho by’umwihariko kuzukaba abaryigamo bazatanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango cyane cyane ikijyanye na gatanya ziri kwiyongera muri iyi minsi no mu bayoboboke b’amatorero n’amadini.
Isomo rya Tewolojiya rihuriza hamwe gutanga ubumenyi mu bya Bibiliya ndetse no kuvuga ubutumwa, kuyobora, ibijyanye n’imibanire (Sociology) ndetse n’andi mahame y’imibereho iboneye, ku buryo byubaka umuvugabutumwa ukomeye mu itorero kandi ibihuza n’ubuzima busanzwe.
Ubu abaryize mu Rwanda ni kimwe mu bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere kugira ngo umuntu ashinge umurynago ushingiye ku myemerere harimo amadini n’amatorero.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *