skol
fortebet

Musanze:Haravugwa umunyeshuri wapfiriye mu kigo yigagamo nyuma yo kwangirwa kujya kwivuriza iwabo

Yanditswe: Sunday 14, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw’umunyeshuli w’umukobwa wigaga mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye S1 wapfuye kuwa gatandatu taliki 13/5/2023.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y’ikigo

Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

Byari biteganyijwe ko uyu munyeshuri witabye Imana ashyingurwa kuri iki cyumweru,gusa iyi gahunda ngoyaje gusubikwa ngo umurambo we ubanze upimwe hamenyekane neza icyamwishe

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri,butangaza ko RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano bari gukurikirana iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwihanganishije Umuryango wabuze umwana wabo bakundaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa