Muzirikane ko ari mwe mbaraga z’Igihugu – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva abwira abasoje muri Kaminuza y’u Rwanda
Yanditswe: Friday 17, Oct 2025
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko uyu ari umunsi wo kubamurika.
Ibi yabitangaje mu butumwa yahaye abanyeshuri 9526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, mu birori byabereye mu Ishami ryaa Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.
Yagize ati: “Ndi kubareba nkabona imbaraga ziri muri mwe, kwiha intego n’ibishoboka. Mwabigezeho ndetse mukwiye kuba muri ibi birori.”
Dr Nsengiyumva yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku nkingi y’ingenzi, ari yo abarutuye. Ati: “Icyerekezo cyacu ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, twibanda ku guhanga ibishya, no kubaka ubumenyi bukwiye. Ni yo mpamvu kongerera ubumenyi abaturage biri ku isonga muri gahunda ya kabiri y’iterambere ry’Igihugu, NST2.”
Yabwiye abasoje amasomo ko bagaragaje umwete mu myigire bituma batera intambwe nziza mu buzima bwabo. Ati: “Uyu munsi muhesheje ishema ababyeyi n’imiryango yanyu kandi munahesheje ishema Igihugu cyanyu cyabahaye amahirwe atumye mugera kuri uyu munsi. Akanyamuneza kagaragara ku maso y’ababyeyi banyu ni ikimenyetso cy’uko bataruhiye ubusa.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda no gukora ibishoboka ngo inshingano yayo yo kurerera Igihugu, iyuzuze bikwiye.
Ati: “Banyeshuri mwahawe impamyabumenyi, muzirikane ko ari mwe mbaraga z’Igihugu. Ubumenyi mukuye muri Kaminuza y’u Rwanda mugomba kubukoresha mu gufatanya n’abandi Banyarwanda gusigasira ibyiza twagezeho no guharanira kubyongera.”
Yakomeje ababwira ati: “Tubitezeho kuba urubyiruko rukunda Igihugu, rukunda umurimo kandi ruharanira kuwunoza. Mwirinde kandi imyitwarire idakwiye ndetse n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika ndetse n’ibindi kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”
Kuva UR yahuzwa ikaba kaminuza imwe, ni ku nshuro ya 11 ishyize ku isoko ry’umurimo abayirangijemo amasomo.
Mu banyeshuri 9526 bahawe impamyabumenyi higanjemo abasoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, bangana na 8462 bize muri koleji 7 za UR. Abasoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ni 697 mu gihe abahawe impamyabumenyi z’Ikirenga, PHD, ari 35.
Kaminuza y’u Rwanda, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 9526 basoje amasomo muri iyi kaminuza mu 2025
Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basoje amasomo yabo
Abanyeshuri baje baherekejwe n’ababyeyi babo
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko ari bo mbaraga z’Igihugu





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *