Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026–2027, uzatangira tariki 07 Nzeri 2026 ukazasozwa ku ya 02 Nyakanga 2027.
Iyi ngengabihe igaragaza kandi uko amasomo azagenda, igihembwe ku kindi, ndetse n’igihe ibizamini bya Leta bizakorerwa.
Nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe, umwaka w’amashuri uzatangira ku wa 7 Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazaba batangiye igihembwe cya mbere kizageza ku wa 18 Ukuboza 2026. Iki gihembwe kikazamara ibyumweru 15, mu gihe ibiruhuko bizamara ibyumweru 2.
Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 4 Mutarama 2027 kirangire ku wa 2 Mata 2027, kimare ibyumweru 13, nacyo gikurikirwe n’ibiruhuko by’ibyumweru 2. Nyuma yaho, igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 19 Mata 2027 kirangire ku wa 2 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11, gikurikirwe n’ibiruhuko by’amezi abiri.
Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta, ibizwi nka PBA, TSS, TTC, ACC na ANP bizatangira ku wa 31 Gicurasi 2027 bisozwe ku wa 18 Kamena 2027, bimare ibyumweru bitatu.
Ni mugihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) bizaba kuva ku wa 6 Nyakanga kugeza ku wa 8 Nyakanga 2027, mu gihe ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bizaba kuva ku wa 14 Nyakanga kugeza ku wa 23 Nyakanga 2027.
Iyi ngengabihe igamije gufasha amashuri, abarimu n’abanyeshuri gutegura neza amasomo n’ibizamini, ndetse no gutuma ibikorwa by’uburezi bigenda neza mu gihugu hose.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *