Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza yo muri Koreya
Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange "Public Policy and Management’’ muri Yonsei University.
Akimara guhabwa iyi mpamyabumenyi,Perezida Kagame yagize ati: “Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye n’igihugu cyanjye mukampa iki gihembo cy’impamyabumenyi y’icyubahiro.
Yakomeje ati “Ni inshuro ya kane ngeze muri Koreya ariko ni iya mbere [ngeze] muri Yonsei Campus. Nifuzaga ko ubucuti bwacu bwakabaye bwaratangiye mbere cyane. Yonsei iri muri kaminuza nziza ku Isi kandi nishimiye ko u Rwanda rwahujwe na yo.’’
Perezida Kagame yanagaragaje ko yishimiye kongera kubona inshuti ye magara Ban Ki-Moon, ashimangira ko ari “mugenzi wanjye nubaha’’ kandi u Rwanda rufata ‘‘nk’udasanzwe’’.
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo. Iyi kaminuza yashinzwe mu 1885 ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho.
Perezida Kagame yaganirije abitabiriye iki gikorwa, uko u Rwanda rwahanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko intego nyamukuru yari iyo gufasha abaturage gutekana, kunga ubumwe no gutera imbere.
Yavuze ko u Rwanda rwari igihugu cyashwanyaguritse mu mfuruka zose zirimo iz’ubukungu, ibikorwaremezo n’ibijyanye n’imitekerereze.
Ati “Abantu bacu bari batatanye ndetse baciwemo ibice. Kubaka umutekano uhamye yari yo ntego yacu kandi iyo udahari nta kindi gishoboka.’’
Perezida Kagame yatambagijwe iyi kaminuza aganira n’ubuyobozi bwayo ku bufatanye bwatuma umubare w’abanyarwanda bayigamo wiyongera.
Perezida Kagame ari muri Koreya y’Epfo kuva ku wa 2 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya Mbere yahuje iki gihugu n’Umugabane wa Afurika yiswe Korea-Africa Summit.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *