skol
fortebet

REB mu rugamba rwo gusimbuza abayobozi b’amashuri bagizwe abarimu

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

REB mu rugamba rwo gusimbuza abayobozi b'amashuri bagizwe abarimu

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, rwatangaje ko abayobozi b’amashuri basimbujwe by’agateganyo barenga 500 mu gihe hari n’abagiye bagaragaza ko bahawe amanota make mu rwego rw’akarere bigakemurwa.

Isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5.277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ryagaragaje ko 890 muri bo batagaragaje ubushobozi bwo kuyobora amashuri, bahita bashyirwa mu rwego rw’abarimu.

Mu manota yagendeweho harimo 50% yatanzwe ku rwego rw’akarere na 50% y’ibizamini byatanzwe na REB.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Rwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Leon Mugenzi yavuze ko abo bayobozi bahinduriwe inshingano bajya kwigisha mu gihe abo amanota yari yabazwe nabi habayeho gukorana n’uturere kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe.

Ati “Hari abagiye bagaragaza ko hari amanota yabo atari yabazwe neza mu turere cyane cyane mu gushaka ayo manota, cyane cyane usanga habayeho kuburana, gushaka amanota, akenshi ni amanota aba yatanzwe ku rwego rw’akarere bigaragara ko hari ayo batari bishimiye kandi bavuga ko batari bayabonye. Twakoranye n’uturere kuko ni bo bafatanyabikorwa bacu b’ibanze, twafatanyije n’uturere kugira ngo dukemure ibyo bibazo.”

Yavuze ko hari abasimbujwe by’agateganyo mu gihe hagishakwa uburyo abayobozi b’amashuri bashyirwa mu myanya bya burundu.

Ati “Mu bayobozi barenga 400 hafi 500 abo twabashije gusimbuza, twashatse ababasimbura by’agateganyo.”

Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari bo mu mashuri yisumbuye.
Ati “Mu kwezi kwa Kanama twifuza ko abarimu bashya, abayobozi b’amashuri bazaba batsinze ibizamini bose bazajya mu turere twabo kugira ngo batangire bategure umwaka w’amashuri.”

Kugeza mu Ukuboza 2025, mu bigo by’amashuri bya Leta n’ibifatanya na Leta kubw’amasezerano hari harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 3283, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1903, na ho abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire bakaba 995.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa