skol
fortebet

Rubavu:Hatawe muriyombi abarimu 2 bakekwaho gusabambanya abana bigishaga “Cour du Soir”

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri bo mu turere twa Rubavu na Karongi, bakurikiranyweho gusambanya abana bato basanzwe bigisha amasomo ya nimugoroba ’Cour du Soir’.

Sponsored Ad

Inkuru dukesha IGIHE, iravuga ko kuwa 30 Mata 2022, ari bwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Inkuru ivuga ko uyu mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana.

Uyu mwarimu utavuzwe amazina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje.

Undi mwarimu RIB yafunze ku ya 30 Mata, ni uwigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Jean Bosco de Shangi mu Karere ka Nyamasheke, aho we akurikiranyweho gusambanya abana batatu bafite imyaka 9 yigishaga ’Cour du Soir’.

Uyu mwarimu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, bivugwa ko yajyaga ashyira intoki ze mu gitsina cy’abo bana ababwira ko ari kubakorera isuku.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, igifungo kiba icya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Sorce:IGIHE.COM

Ibitekerezo

  • Izo ngegera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa