
Mu mibereho ya muntu ahura n’ibyiza bikamunezeza, ariko kandi anahura n’ibimubabaza rimwe na rimwe akananirwa kubyakira, bikamuviramo guhungabana bitewe n’impamvu zitandukanye.
Zimwe muri izo mpamvu ni ibihe umuntu anyuramo bimuremereye nk’intambara, Jenoside, amakimbirane, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Umuganga ushinzwe kwita, gufasha kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, Muhoracyeye Olivette yagaragaje bimwe mu byatera uburwayi bwo mu mutwe kandi ko uburwayi bwose buzanwa n’impamvu, n’uburwayi bwo mu mutwe buza kubera impamvu.
Muhoracyeye yasobanuye bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe.
Intambara
Yavuze ko muri rusange ahabaye intambara ndetse by’umwihariko Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bikomeye, muri Jenoside byasize ibibazo bitandukanye by’ihungabana.
Yagize ati: “Ibibazo biremetrye harimo intambara, Jenoside, muri Jenoside hari abafashwe ku ngufu, abangijwe ku mubiri barakomeretswa na n’ubu baracyabifite ku mubiri.
Hari ubasha gucungana nabyo, umubiri ukabyakira ntibimutere ikibazo, hakaba n’undi byanga akagaragaza ihungabana, cyangwa twagera mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akongera kubibona nk’ibiri kuba.”
Amakimbirane yo mu muryango
Yasobanuye ko amakimbirane yo mu muryango, y’abashakanye. Yaba intandaro y’uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Amakimbirane yo mu muryango yatera uburwayi bwo mu mutwe kuko icyo gihe bashobora guhohoterana mu buryo butandukanye, ashobora guhohoterwa mu buryo bw’amarangamutima bivuze ko abo babana bashobora kubwirana amagambo amutesha agaciro, amubwira amagambo amukomeretsa ku buryo na we ubwe atangira kwitakariza icyizere cyo kubaho, akaba yakumva kubaho ntacyo bimaze.”
Yakomeje asobanura ko muri ayo makimbirane yo mu muryango usanga hazamo gufatwa ku ngufu cyangwa umuntu akabana n’agahinda atabasha kujyana hanze ngo asobanure.
Ati: “Urugero hari abana dukurikirana usanga baragize ikibazo cy’ihungabana aho umwe mu bashakanye yishe undi, usanga abo bana bahora bafite ubwoba kubera ubwo bwicanyi buba bwarabaye mu muryango.”
Uburwayi bukomeye
Muhoracyeye avuga ko uburwayi budakira cyangwa umuntu abana igihe kirekire nka kanseri, diyabete n’izindi hari igihe umuntu atabasha kwakira ubwo burwayi.
Yagize ati: “Ugatangira Kubona ejo hazaza nta hahari, akitakariza icyizere, akabaho mu buzima budashobora kumuryohera, akagira agahinda gakabije.”
Yagarutse no ku bakundana, ati: “Ugasanga abari barizeye kubana, bitewe n’uburyo imibanire yabo yari imeze, bitakomeza umwe akiyahuza ibiyobyabwenge, bikabazanira uburwayi bwo mu mutwe.”
Ibiyobwabwenge
Ibiyobyabwenge biza ari ikimenyetso cy’ufite uburwayi bwo mutwe usa n’ushaka gushaka igisubizo.
Yagize ati: “Kubinywa byangiza imitekerereze ya muntu cyane ananirwa kwigenzura yaba ari mu mitekerereze, agatangira kwica akazi yari asanzwe akora, akabangamira abandi, gusesagura bikazana amakimbirane.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *