U Rwanda mu bihugu bitandatu byashyiriweho uburyo abanyeshuri bazajya bakoresha Gemini AI ku buntu
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Google yashyize u Rwanda mu bihugu bitandatu abanyeshuri babyo bo muri kaminuza bazajya bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizwi nka Gemini AI, ku buntu mu gihe cy’umwaka. Ibindi bihugu byashyizwe kuri urwo rutonde ni Ghana, Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.
Iyi sosiyete yatangaje ko yabikoze igamije gufasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano, AI, kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo mu myaka iri imbere.
Ibi kandi Google yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwagura urubuga rwo kwigiraho gukoresha Google ya Gemini mu bikorwa byo kwiga, bikazafasha abanyeshuri biga muri kaminuza bari gukoresha gahunda ya Google AI Pro, ubundi kugira ngo uyikoreshe bisaba ko ubanza kuyishyura.
Abanyeshuri bazajya bemererwa gukoresha zimwe muri porogaramu za Google AI zari zisanzwe zishyurwa, zirimo Gemini 2.5 Pro, uburyo bwubatswe bushobora gusubiza ibibazo bigoye, yifashisha mu gusesengura amafoto ndetse ishobora no kugufasha kwandika no gukora umukoro wo mu rugo.
Hari kandi Deep Research, ishobora kwifashishwa mu gukora raporo ndende ndetse ikaba yakora ubusesenguzi bwimbitse kuri yo aho ikuramo amakuru y’ingenzi ukeneye gukoresha.
NotebookLM, ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora kwifashisha mu gutegura ibitekerezo, gukora incamake z’inyandiko zitandukanye ndetse ishobora no kongeramo uburyo bw’amajwi n’amashusho mu gusobanura neza ibyo ushaka gusobanukirwa ndetse n’izindi zitandukanye.
Abanyeshuri bifuza kwiyandikisha bashobora kubikora mbere yo ku wa 9 Ukuboza 2025 kugira ngo babashe gukoresha iyi Google AI Pro ku buntu mu gihe cy’umwaka.
Mu gufasha abanyeshuri kwiga neza hakoreshejwe Gemini AI, yashyizeho uburyo bushya bwa Guided Learning, uburyo bushya bw’imyigire bwunganira abanyeshuri mu buryo bwihariye.
Guided Learning izajya yifashishwa n’abanyeshuri gukemura ibibazo bigoye byo mu mibare, ubugenge ndetse n’ayandi masomo atandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *