skol
fortebet

"Umunyeshuri wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 ntabwo akwiriye koherezwa ku ishuri"-MINEDUC

Yanditswe: Monday 10, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri umunyeshuri wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo Inkorora,ibicurane n’umuriro.
Ibi iyi minisiteri yabivuze mu itangazo yashyize hanze yise ko ari ’iryo kwirinda Covid-19 mu mashuri.
Muri iri tangazo,MINEDUC yavuze ko ababyeyi bashishikarizwa gupimisha abana babo kuva ku myaka 5 iki cyorezo hakoreshejwe Rapid Test.
Yasabye kandi abayobozi b’amashuri kwemerera ababyeyi gupimisha abana babo hakoreshejwe Rapid Test igihe bibaye (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri umunyeshuri wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo Inkorora,ibicurane n’umuriro.

Ibi iyi minisiteri yabivuze mu itangazo yashyize hanze yise ko ari ’iryo kwirinda Covid-19 mu mashuri.

Muri iri tangazo,MINEDUC yavuze ko ababyeyi bashishikarizwa gupimisha abana babo kuva ku myaka 5 iki cyorezo hakoreshejwe Rapid Test.

Yasabye kandi abayobozi b’amashuri kwemerera ababyeyi gupimisha abana babo hakoreshejwe Rapid Test igihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’amashuri gisabwe kwipimisha.

Ku Cyumweru, ni bwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira batangiye kwerekeza ku mashuri yabo mu gihe kuri uyu wa Mbere taliki ya 10 Mutarama ari bwo igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 gitangira.

Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, abanyeshuri barimo kuhafatira imodoka zibageza mu bigo bigamo, bakaba bagiye gutangira igihembwe cya kabiri biyemeje gukorana umwete ari na ko birinda kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aba banyeshuri bagiye gusubukura amasomo yabo mu gihe imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, abana barimo kujya ku mashuri bakaba bavuga ko bazi uburemere bw’iki cyorezo bityo mu ngamba bajyanye hakaba harimo gushyira umuhate ku masomo yabo ariko banazirikana kwirinda icyorezo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko nta mpungenge nyinshi bafite kuko abayobozi benshi b’ibigo by’amashuri bamaze kumenya uko bitwara kugira ngo birinde ubwandu bw’iki cyorezo mu mashuri.

Ati “Dufite amahirwe abayobozi b’ibigo bari bamaze kumenya uko bitwara mu gihe hagaragaraye ubwandu ku ishuri ariko noneho iki cyorezo kirihuta. Birasaba ko tuvugurura n’ibyo twagenderagaho dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na RBC.”

“Birasaba kwitwararika bidasanzwe. Habayeho kugoragoza tureba icyiza kurusha ikindi ariko birasaba imbaraga zidasanzwe ari Abanyarwanda twese kurinda abana kugira ngo batandura, ari no mu nzira aho baca bajya ku ishuri.”

Minisitiri Uwamariya yakomeje yibutsa abarimu ko bakwiye gusubira ku ishuri barafashe doze ya gatatu nk’uko baherutse kubisabwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Mwabonye ko mu minsi yashize twasabye abarimu ko igihembwe cyatangira bamaze gufata urukingo rwa gatatu abagejeje igihe, turizera ko ku wa Mbere nta mwarimu uzaza mu kazi atabyubahirije.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa