skol
fortebet

United Scholars Center (USC) irahurira mu Ntara n’Abifuza kwiga muri Kaminuza zo hanze

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu buryo ngaruka mwaka United Scholars Center iratangira ibikorwa byayo bizenguruka i Gihugu bizwi nka (Education Fairs) aho baba basonurira ababyeyi n’abana babo ibijyanye n’amahirwe ahari yo kwiga hanze, ariko nako babajaga ibisobaniro byimbitse ku bibazo baba bibaza.

Sponsored Ad

Muri izi ngendo hırya no hino mu gihugu, Abakozi ba United Scholars Center bafatanyije n’Abahagarariye za Kaminuza bakorana nazo baha ibisobanuro abitabiriye ibijyanye n’imyingire yo hanze, ibisabwa ndetse n’imibereho yaho muri rusange.

Ni gahunda bazatangirira mu karere ka Huye kuwa 15 Nyakanga 2023, aho bazahura n’abanyeshuri n’ababyeyi muri Hotel Mater Boni Consillii ku i Taba, aho uyu munsi wose uzaharirwa abari muri icyo kiciro bifuza gushaka amashuri hanze y’igihugu basobanurirwa byimbitse inzira binyuramo n’ubufasha bahabwa na United Scholars Center.

Kuya 22 Nyakanga abazaba batahiwe ni abo mu mugi wa Kigali, nyuma y’icyumweru kimwe gusa bagakomereze mu Karere ka Musanze kuya 28 Nyakanga 2023 muri Hotel Fatima.

Iki gikorwa cyo kwegera abanyeshuri n’ababyeyi basobanurirwa uburyo bafashwa kujya kwiga hanze binyuze mu kubahuza na za Kaminuza zo Mu mahanga zihuye n’ibyo bifuza kwiga buzasorezwa mu karere ka Rubavu kuwa 29 Nyakanga 2023

Umuyobozi wa United Scholars Center, Ismael NIYOMURINZI yavuze ko inzi ngendo bakora zigamije gusobanura ibyo bakora no kurinda abakiriya babo ko bagwa mu mutego w’ababashuka babizeza ibidashoboka.

Akomeza avuga ko kuba Diyasipora Nyarwanda ifitiye igihugu akamaro kanini, birakwiye ko abantu basobanukirwa neza amahirwe ari mu kujya kwiga hanze no kumenya umuco w’ahandi cyane ko bidahenze nk’uko abantu babitekereza.

Usibye kuba ikigo United Scholars Center cyoroshya kwiyandikisha, giha n’amahirwe umunyeshuri ushaka kujya gutangira cyangwa gukomereza amashuri ye hanze y’igihugu cy’u Rwanda kandi agafashwa mu kwiyandikisha bitamugoye ku buryo ntaho ashobora guhurira n’abatekamutwe bo kuri murandasi bamushuka ngo babarye utwabo bababeshya ko babandikishije.

Ibi kandi, byiyongeraho kuba Iki kigo gikurikirana umunyeshuri kuva agitangira kwiyandikisha, kumushakira ibyangombwa byose bisabwa bimugeza aho ishuri yahisemo kwiga riherereye kugera arangije amashuri ye kuko kimukurikirana umunsi ku munsi nk’ikigo cyujuje amategeko agenga ibigo byemewe na Leta y’u Rwanda.

United Scholars Center ni indigo kizobereye mu gushakira abanyeshuli Kaminuza nziza zo mu Burayi na Amerika bahereye uzi baba basanzwe bafitanye amasezerano! Ikicaro gikuru kiba i Kigali mu nyubako ya Centenry House muri Etage ya 3 ariko ukeneye n’ibindi bisobanuro wanabahamagara kuri nomero 0788304387.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa