skol
fortebet

United Scholars Center yahuye n’abanyeshuri basaga 5000 bifuza ko yabafasha kujya kwiga hanze

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2024 muri Kigali Marriot Hotel, ikigo kitwa United Scholars Center gifasha abanyeshuri kwiga ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Asia, cyahuye n’abanyeshuri bifuza kujya kwiga kuri iyo migabane kibasobanurira uburyo bafatanya ngo babigereho bitabananije.

Sponsored Ad

Abanyeshuri bari bitabiriye United Scholars Center yabahaye amakuru y’ibanze kubyo bari bakeneye kumenya mbere y’uko bafata icyemezo cy’aho bashaka kwerekeza n’ibyo bashaka kwiga.

Ibyo birimo uko babona ibaruwa yo kujya kwiga hanze y’igihugu (Admission Letter), n’amakuru ya za kaminuza zitandukanye kuri iyo migabane yibanda ku bushobozi ushaka kuzigamo asabwa ngo yakirwe mu buryo bwuzuye.

Umuyobozi mukuru w’ikigo, United Scholars Center, Niyomurinzi Ismael yasobanuriye abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, mu buryo burambuye, ibyo iki kigo gifasha abashaka kwiga hanze.

Ati:”Mbere na mbere ndashimira mwebwe mwabashije kwitabira iki gikorwa, hari amahirwe yo kwiga hanze, dufasha abanyeshuri kubona ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza, kugeza ku cyiciro cya nyuma cya kaminuza”.

Hari abanyeshuri benshi bifuza kwiga muri Amerika, i Burayi no muri Asia

Ismael Niyomurinzi yakomeje asobanura ko hari ibyiza byinshi byo kwiga hanze nko kwiga umuco w’ibindi bihugu, kumenya indimi z’amahanga kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga."

Ushobora kandi kubona akazi bitewe n’igihugu wagiye kwigamo, urugero nka Canada na Australia, aho ibi bihugu bifite abaturage bake batangana n’ingano y’iki gihugu, hari n’ibindi byiza byo kwiga hanze twavuga nko kuzana impinduka ku gihugu umunyeshuri yavuyemo by’umwihariko u Rwanda."

United Scholars Center ifasha abanyenshuri kwiga mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Asia ndetse no muri Amerika aho guhera kumadorari 1000 ushobora kugira amahirwe yo kwiga i Burayi


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa