skol

Abakora mu butabera basabye ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kuburanisha abana

Yanditswe: Friday 27, Feb 2026

featured-image

Abakora mu butabera cyane cyane ubw’abana, basabye ko hajyaho uburyo bwihariye bwo kuburanisha abana uhereye ku byumba by’inkiko kugera ku myambaro y’abashinjacyaha ndetse n’abacamanza mu rukiko.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabaye ku wa 26 Gashyantare 2026, yahuzaga abafata ibyemezo bya politiki, abakora mu nzego z’ubutabera, inzego z’umutekano, abashinzwe kurengera uburenganzira bw’abana n’abandi.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Umugwaneza Geraldine yagaragaje bimwe mu bibazo abacamanza bakunze guhura na byo mu manza zirimo abana birimo kuba abana batinya icyumba cy’urukiko, gutinya abantu bari mu rukiko kuko baba batabazi ndetse bambaye imyambaro batamenyereye ibituma umwana agira ubwoba bwo kuba yagira icyo avuga mu rukiko.

Akomeza agaragaza ko benshi mu bakora mu butabera batahawe amasomo ahagije y’uburyo waburanisha umwana, nk’imvugo ikoreshwa ushinja umwana, uburyo bwo gufata uwo mwana mu gihe agize amarangamutima mu rukiko ndetse n’uburyo umucamanza ahangana n’ibyo bibazo.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ibibazo by’ibihano bihabwa abana birimo nko kudafatwa neza mu magororero y’abana aho bafatwa nk’abanyabyaha, ababyeyi badasura abana bajyanwe mu igororero cyangwa muri gereza ndetse n’abunganizi mu mategeko badakurikirana abana bunganira aho hari nk’igihe babonana ku munsi w’urubanza gusa.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’abana bajyanwa mu magororero y’abana kuko bataruzuza imyaka y’ubukure, bayigeza bakimurirwa mu magororero y’abantu bakuru ariko batarigeze bategurwa ngo bamenye ko amagororero y’abana atandukanye n’ay’abantu bakuru bagende biteguye.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yavuze ko ibibazo byagaragajwe bizwi kandi biri gushakirwa umuti ndetse ko hari n’ibyatangiye gukorwa.

Ati “Ubu hari abacamanza baburanisha imanza z’abana batangiye guhabwa amasomo ajyanye n’ubutabera bw’abana ariko n’abandi azabageraho. Itegeko reyerekeye uburenganzira bw’umwana riteganya ko umwana atagomba gufungwa by’ agateganyo iminsi irenze 15 ibi nibimwe mu bigaragaza umwihariko mu miburanishirize y’imanza z’abana.”

Akomeza agaragaza ko mu bibazo by’abana hashyirwa imbere uburyo bwo gukemura ibirego byabo hatisunzwe imanza ndetse n’aho bibaye ngombwa bagakatirwa ibihano bitaremereye ibindi bikaba bisubitse.

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Bangayandusha Viateur, yagaragaje ko guhuza inzego zose zifite aho zihurira n’umwana ari bwo babona ibibazo biri mu butabera bw’abana ndetse n’icyakorwa ngo bikemuke.

Ati “Twateguye iyi nama duhuriza hamwe abakora mu nzego zose zirebana n’abana kugira ngo turebere hamwe ibibazo biri mu butabera bw’abana ndetse ni cyo twakora ngo bikemuke. Twe nka ILPD twashyizeho amasomo y’abantu bakora mu butabera bw’abana ariko ibyo twabonye bidahagije.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko kutubahiriza uburenganzira bw’abana n’igihe bari mu butabera ari gushyira igihugu mu kaga kuko na bo ari ejo hazaza h’igihugu.

Ati “Tugomba guhora dushyira imbere ibiri mu nyungu z’abana kandi tutibagiwe abagonganye n’amategeko barimo abahohotewe, abatanga ubuhamya, n’abakoze icyaha. Ntabwo bigomba guhera mu magambo ahubwo tugomba gutangira kubishyira mu bikorwa guhera mu nkiko, mu bacamanza n’ahandi.”

Umuyobozi Wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Muntanga Dominic, yagaragaje ko uburenganzira bw’abana bureba abantu bose uhereye mu buyobozi kugera ku babyeyi barera abo bana, bityo bakorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda kugirango bwubahirizwe kandi kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa