skol

Abana ibihumbi 18 bunganiwe mu mategeko nta kiguzi

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka bwatangaje ko mu myaka itanu ishize rumaze gutanga ubwunganizi mu mategeko nta kiguzi ku bana barenga ibihumbi 18, ariko ko uwo mubare udahagije ugereranyije n’ababa bagomba guhabwa ubwunganizi mu mategeko batishyujwe.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026 mu nama urwo rugaga rwatumiyemo inzego zose zifite aho zihuriye no gutanga ubutabera n’abavoka by’umwihariko abatanga ubwunganzi mu matego butishyizwa.

Ni inama yigiraga hamwe uburyo abantu bagenerwa ubwunganizi butishyurwa baba benshi kuko ubu bakiri hasi ugereranyije n’ababukeneye.

Ubwunganizi mu mategeko butishyurwa bugenerwa ibyiciro byihariye birimo abana, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abafite ubumuga, impunzi, abatishoboye n’ibindi byiciro bigorwa no kwigondera ikiguzi cy’ubwunganizi cyangwa byoroherejwe mu rwego rwo kwimakaza ubutabera kuri byo.

Muri uwo mujyo, hari amafaranga Minisiteri y’Ubutabera iha abavoka buri kwezi abafasha kunganira mu mategeko abagenerwa ubwunganizi butishyurwa ku isonga hakaza abana.

Aho ariko hashobora kuzamo n’abandi bafatanyabikorwa bashaka gutanga ubundi bwunganizi kuri bya byiciro byagenewe kubuhabwa.

Ni mu gihe ariko Urugaga rw’Abavoka na rwo runagena ko buri munyamuryango warwo nibura aba agomba kunganira abantu babiri batishyuzwa mu gihe cy’umwaka bizwi nka ‘pro bono’.

Nubwo izo nzira zose zihari, Urugaga rw’Abavoka rugaragaza ko icyiciro kirimo Leta n’abandi bafatanyabikorwa ari byo byafashije abantu benshi, ariko byagera ku bw’umwavoka ku giti cye bukaba bukeya.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Nkundabarashi Moïse ati “Mu myaka itanu ishize ku cyiciro cy’abana usanga urugaga rwarunganiriye barenga ibihumbi 18. Ariko na bwo navuga ko tutabagezeho bose uko babyifuzaga kubera ko rimwe na rimwe iyo hari ibibazo biremereye bisaba ko duhera ku byihutirwa cyane. Ni yo mpamvu hari ibyiciro by’umwihariko mu bo twunganira birimo abana aho mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye hari abavoka babiri cyangwa batatu babishinzwe. Turabashimira cyane ako kazi kuko kararemereye kandi dusobanukiwe icyo bibasaba.”

Imibare y’Urugaga rw’Abavoka mu myaka itanu ishize igaragaza ko icyiciro cy’abana n’ibindi biri mu bitangirwa ubwunganizi ariko umwavoka agize icyo ahabwa ari byo bifite imibare myinshi, ariko kuri ‘pro bono’ ho imibare iri hasi.

Muri iyo myaka abana bunganiwe ni 18,996. Abandi bantu bunganiwe nta kiguzi harimo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bunganiwe ni 797, abafite ubumuga ni 63, impunzi ni 42 mu gihe abakurikiranyweho ibyaha boherejwe mu Rwanda n’abakurikiranyweho iterabwoba ari 102.

Hari kandi abandi 5.671 bunganiwe mu Rukiko rw’Ubujurire kuko amategeko ateganya ko nta we uhaburanira atunganiwe, ndetse n’abandi 8.381 bunganiwe ariko bigizwemo uruhare n’abandi bafatanyabikorwa.

Iyo mibare yose nubwo ari myinshi, ariko abunganirwe n’abavoka nta kindi kiguzi bategereje (pro bono) mu myaka itanu ni 2.749 gusa.

Ni mu gihe Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rugizwe n’abanyamuryango babarirwa mu 1,500.

Ibyo bivuze ko buri umwe yunganiye abantu babiri ku buntu nk’uko amategeko yabo abitegenya, mu mwaka umwe, hajya hunganirwa abagera ku 3,000 mu cyiciro cya ‘pro bono’ gusa.

Me Nkundabarashi avuga ko hari ibiri gukorwa mu rwego rwo kongera umubare w’abo bavoka bunganira abandi mu nkiko, harimo kubavuganira umusoro ukatwa ku mafaranga bahabwa ku kwezi ukavaho ndetse na yo ukiyongera akava ku bihumbi 400 Frw na 500 Frw bahabwa akaba yagera kuri miliyoni 1 Frw.

Ikindi bari gukora ni ukubaka uburyo bw’ikoranabuhanga bubahuza kuko abenshi usanga baba i Kigali kandi abunganirwa baba mu turere twose.

Iryo koranabuhanga ryajya rifasha nko mu gihe hakenewe umwunganizi utishyurwa hakajya haboneka uri hafi y’uwunganirwa bitabaye ngombwa ko umwavoka uri i Kigali ajya kuburanira i Nyagatare, kandi biba ari igikorwa cy’ubwitange bitandukanye n’uburyo busanzwe bakoramo akandi kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa