skol
fortebet

Abantu 4 muri 11 bafatiwe kwa Jay Polly bapimwe basanganwa urumogi rwinshi mu maraso yabo

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko bane mu bantu 11 bafatiwe kwa Jay Polly mu minsi ishize barenze ku mabwiriza ya Covid-19 banafite ibiyobyabwenge,bapimwe bagasanga bafite Urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru.

Sponsored Ad

Uru rwego ruvuga ko nyuma yo gushyikirizwa abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakanafatanwa Urumogi, babapimiye bagasanga koko bamwe babikoresha.

Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati "Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru."

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 25 Mata ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi witwa Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,bafashwe barimo kunywa inzoga n’ikiyobyabwenge cy’urumogi harimo kandi n’abanyamahanga bari bafite ibisubizo bya COVID-19 bihimbano bigaragaza ko batanduye COVID-19.

Hanerekanywe kandi n’umuganga watangaga ibisubizo by’ibihimbano bigaragaza ko umuntu atanduye COVID-19.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuhanzi Tuyishime Joshua(Jay Polly) yavuze ko tariki ya 23 Mata aribwo bariya bantu 12 baje iwe mu buryo atari yateguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa