skol
fortebet

Abantu 9 biyita ‘Imparata’ batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi itsinda ry’abantu icyenda bazwi ku izina ry’Imparata, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu birombe.

Sponsored Ad

Batawe muri yombi tariki ya 5 Gicurasi 2025, bafatirwa mu Mudugudu wa Rubungo, Akagali ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko abafite ibirombe bamaze iminsi bagaragaza ko bibwa amabuye y’agaciro n’itsinda rinini ry’abantu bitwaza ibyuma.

Ati: “Ibikorwa byo gufata abantu biba amabuye birakomeje, atari muri Mageragere gusa, ahubwo no hirya no hino mu gihugu.”

Avuga ko abishora muri ibi bikorwa biroha mu mirima y’abaturage, bakangiza imyaka yabo ndetse n’ibidukikije muri rusange.

CIP Gahonzire yavuze ko abajya kwiba amabuye y’agaciro bakora n’ibikorwa by’urugomo, aho usanga bakomeretsa bamwe mu barinda ibirombe cyangwa bakabica.

Avuga ko Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga nyinshi mu guhashya aba bajura, harimo no kwifashisha ‘drones’ zizenguruka hejuru y’ahantu hari ibirombe.

Ati: “Ibi bigamije kumenya aho abiba amabuye bihisha, gukorana n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage mu guhashya aba bajura.”

CIP Wellars Gahonzire yasabye abaturage kudahishira abishora mu bikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro, ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa