Abanyarwanda barenga ibihumbi 23.000 bafunzwe mu mezi 11 ashize
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Imibare y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yerekana ko mu mezi 11 ashize ya 2025 rumaze gufunga abantu barenga 23.000 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye.
Ni imibare yatangajwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste, wavuze ko kuva umwaka wa 2025 watangira rumaze kwakira abantu bafungwa bakatiwe n’inkiko 23.000.
Ushyize ku mpuzandengo, usanga nibura buri kwezi hafungwa abantu 2.090.
Uramutse ukoze imibare neza usanga tugeze ku munsi wa 342 y’iminsi igize uyu mwaka. RCS ntabwo yakira abantu mu minsi y’impera z’icyumweru (weekends). Kugeza ubu zimaze kuba 98.
Bisobanuye ko nibura, buri munsi RCS yagiye yakira abantu 94 abantu bafungwa mu magororero yayo atandukanye hirya no hino mu gihugu.
CG Murenzi ati “Kuri ubu ducumbikiye ibihumbi birenga 70, ariko kuva muri uyu mwaka kuva mu kwa Mbere kugeza ubu tumaze kwakira ibihumbi 23.000.”
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, iherutse gutangaza ko umubare w’abantu bafunzwe ugenda ugabanyuka bigatuma ubucucike mu magororero nabwo bugabanyuka ku kigero cyo hejuru.
Imibare igaragaza ko ubucucike mu magororero bwagabanyutseho 24,3%, buva ku kigero cya 134,3% bugera kuri 110%.
Komisiyo yasanze abagororwa bose bari mu magororero ari 74.253 barimo abagabo 68.944, abagore 4.773, abana b’abahungu 516 n’abana b’abakobwa 20.
CG Murenzi yagaragaje ko RCS iharanira kugorora abakoze ibyaha aho guhana nk’uko byahoze mbere.
Yemeje ko mu buryo bwo kugabanya ubucucike mu magororero hatangiye gushyirwa mu bikorwa igihano cy’abakora imirimo nsimburagifungo bakatiwe n’inkiko kandi bizatanga umusanzu mu kugabanya ubucucike mu magereza.
Ati “Iki ni igihano gitangwa n’urukiko. Nk’uko umunyabyaha ahanwa anyuze mu nzira zitandukanye, Twebwe nka RCS twubahiriza icyo gihano. Iki gihano gifitiye inyungu uwagihawe kubera ko agikora aba mu muryango we. Biravuga ngo uko agikora iminsi itatu mu cyumweru, amasaha atanu ku munsi ni ukuvuga ngo andi arakora ibimuteza imbere ari iwe mu muryango we.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko kuba hari gushyirwa imbaraga mu buhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bizagabanya umubare w’abantu bafungwa.
Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu 2024/2025 ibyaha byari byiganje muri sosiyete nyarwanda birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, gukoresha ibikangisho, ubuhemu, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake n’ibindi.
Mukantaganzwa yashimangiye ko hari ingamba zafashwe zigamije kugabanya imanza z’ibirarane mu nkiko n’ubwinshi bw’imanza ku ifungwa ry’agateganyo rimara igihe zigatuma abantu baba benshi mu magororero.
Yavuze ko nubwo imibare y’abakora ibyaha ari myinshi ariko usanga abenshi ari abakurikiranyweho ibyaha bifite igihano kitarengeje imyaka itanu.
Ati “Ibyo ni ibyaha Abanyarwanda twicaye tugatekereza, tugatekereza agaciro kacu nk’abantu, gukubita no gukomeretsa nibwira ko ari ibyaha twakwirinda. Iyo urebye imiterere y’ibyaha bifunze abantu benshi, ni ibyaha bishobora kwirindwa.”
Yakomeje ati “Tworoheje imitwe yacu, tugahindura imyumvire yacu, ntidushake guhangana, ni ibyaha wasabira n’imbabazi ukazihabwa. Ni ibyaha wasaba no guhuzwa na mugenzi wawe ugasana ibyo wononnye bikemera, ariko ikibazo aho kiri ni ikijyanye no guhindura imyumvire, imitekerereze kugira ngo Abanyarwanda bumve ko buri gihe kujya mu nkiko atari cyo gisubizo.”
Yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire ku gukora icyaha, kugikumira no ku kwemera gusana ibyo cyononwe no kwemera guhanwa.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonavanture, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hakemuwe dosiye 11.846 ku bijyanye n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu gihe arenga 3.000 bwayarangije mu buryo bw’ubuhuza.
Yerekanye kandi ko guhera muri Nyakanga 2025 hamaze kurangizwa dosiye 5.107 ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha na 400 zarangirijwe mu buhuza kandi bikazagira uruhare mu kugabanya umubare w’abantu bafungwa.
Yanerekanye ko Ubushinjacyaha mbere yo kujyana umuntu mu nkiko bubanza gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura, bwabona hari ibimushinjura dosiye igashyingurwa bitabaye ngombwa ko agezwa mu rukiko.
Gufunga abagororwa biri mu bitwara ingengo y’imari itari nke kuko nk’umwaka ushize, RCS yari yagenewe arenga miliyari 40 Frw kandi 60% ikoreshwa mu kwita ku bagororerwa mu magororero atandukanye ni ukuvuga ko arenga miliyari 24 Frw yakoreshejwe andi akoresha mu bindi bikorwa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, yasobanuye ko guhindura imyumvire ku banyarwanda byaca intege abafungwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *