Abanyarwanda ntibabonaga amakuru ahagije ku manza za Jenoside zibera mu mahanga
Yanditswe: Friday 29, Jun 2018
Abanyarwanda bafite inyota yo gukurikirana imigendekerere y’ imanza z’ abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi zibera mu bihugu by’ amahanga gusa ngo aya makuru ntabageraho uko bikwiye.
Byatangarijwe mu kiganiro umuryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, n’umuryango HAGURUKA uharanira uburenganzira bwamuntu kubufatanye na RCN , Justice et Democratie bagiranye n’ abanyamakuru I Kigali kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018.
Iki kiganiro kibanze kukurebera hamwe aho urubanza urubanza rw’abahoze ari ba burugumesitiri ba komine Kabarondo bari kuburanishirizwa mu Bufaransa i Paris ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiriye inyokumuntu rugeze.
Barahira Tito na Ngenzi Octavien barimo kuburanishwa mu bujurire urubanza ruteganyijwe kuzasomwa kuwa 06/07/2018 ari nabwo abanyarwanda bazamenyeshwa imyanzuro y’urubanza.
Jeanne D’arc Murekatete umunyamategeko muri HAGURUKA uharanira uburenganzira bwa muntu n’ inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 avuga ko uruhare rwabo mu rubanza rwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien ari ukumenyesha amakuru abaturage bayobora by’ umwihariko abaturage ba Kabarondo aho ibyaha byakorewe.
Abaturage ba Kabarondo baherutse kubwira iyi miryango ko iyo bamenya amakuru y’aho urubanza ruregwamo Ngenzi na Barahira rugeze mbere y’ igihe baba baratanze ubuhamya.
Yagize ati“Abaturage barifuza kumenya amakuru ahagije kuko iyo ubutabera butazwe nyirabwo ntabimenye yumva mu by’ ukuri atarenganuwe mukarengane yagize, bamaze kumenya iby’urubanza rwa Ngenzi Octavien na Barahira Tito barishimye cyane banadusaba ko twazababwira ibyavuye mu rubanza koko ubonako bafite inyota nubwo batabonye uko bajya kurukurikirana aho ruri kubera I Paris mu Bufaransa”
Umuhuzabikorwa wa RCN J&D Juvens NTAMPUHWE yavuze ko bafite umushinga ufite intego yo kugeza kubanyarwanda amakuru ku manza zibera hanze kuko uwakorewe icyaha iyo atabashajije kugera aho urubanza ruri bituma atamenya aho urubanza rugeze.
Yakomeje avuga ko igihe izo manza zibaye ariko amakuru ntabashe kugezwa ku baturage bireba zishobora kwibagirana ntizigire isomo zitanga kandi ryari rikenewe mu rwego rwo gukunira ibyaha ndengakamere, mu gushimangira agaciro k’ubutabera , no mu kubaka ubumwe bw’abaturage mu Rwanda. Uyu mushinga ugamije gukuraho izo mpungenge hifashishijwe ubukangurambaga bwimbitse mu baturage no gutanga amakuru ku baturage bafite aho bahuriye n’imanza ziburanishwa.
NTAMPUHWE avuga ko nubwo bafite mu nshingano kugeza ku baturage ibyavuye mu manza zibera mu mahanga hari imbogamizi bahura nazo.
Ati“Imbogamizi duhura nazo mukubona amakuru ku manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga , hashingiwe ku bubasha mpuzamahanga zihura n’imbogamizi ishyingiye ku ntera iri hagati y’aho ibyaha byakorewe n’aho imanza zibera , hamwe n’intera y’igihe gishize. izo manza usangazibera ku birometero byinshi kure y’u Rwanda, hakiyongeraho ko ziburanishwa nyuma y’imyaka irenga 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye . Bityo ugasanga abaturage bahohotewe bahura n’imbogamizi ikomeye yo kutabasha kubona amakuru kuri izo manza ndetse ntibabone n’amaikoro yabageza aho urubanza rurimo kubera”
Umushinga wa RCN wo gukukurikirana imanza zibera mu bihugu by’amahanga watangiye muri 2017 mu kwezi kwa karindwi uzamara imyaka itanu ufite intego yo kuzakurikirana izindi manza eshatu cyangwa eshanu.
Umuhuza bikorwa wa Pax Press TWIZERIMANA Albert Bauduin ayuga ko uruhare rw’itangazamakuru ari ukumenyesha abanyarwanda ibibera aho batabasha kugera ndetse bakegera n’abaturage b’I Kabarondo aho abaregwa bakoreye ibyaha ,aho bahoze ari abayobozi kumwanya basimburanyeho wa Burugumesitiri kugira ngo bamenye amakuru umunsi kumunsi uko urubanza rugeze bakanumva ibitekerezo by’abaturage uko bumva urubanza.
Pax Press yohereje I Paris umunyamakuru ngo akurikirane umunsi ku wundi urubanza rwa BARAHIRA Tito na NGENZI Octavien.
Uwo munyamakuru uri I Paris asangiza amakuru ,abanyamakuru bagenzi be basigaye mu Rwanda kugira ngo nabo bamenye icyo batangariza abanyarwanda, Pax press irateganya gutangariza abanyarwanda umwanzuro w’urubanza ibinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye tariki 06/07/2018 arinabwo urubanza ruzasomwa.
Iradukunda Elizabeth
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *