skol

Abanyeshuri ba Kaminuza bagiye gufasha kugabanya imanza zijya mu nkiko

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

featured-image

Ubucamanza bw’u Rwanda hamwe n’inzego zishinzwe guteza imbere ubutabera bwunga binyuze mu bwumvikane, bagaragarije abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza, uburyo bashobora kugira uruhare mu gukumira umubare munini w’imanza zijya mu nkiko zikamara imyaka zitaracibwa.

Mu biganiro byateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abakemurampaka, Ciarb, Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, yavuze ko kugeza ubu umucamanza mu Rwanda avunika cyane aca imanza nyinshi, zitajya munsi ya 20 buri kwezi.

Mutabazi yagize ati “Izo manza n’iyo rwaba ari rumwe iba ari imvune ikomeye cyane kuko hagomba kubaho ubushishozi, ni yo mpamvu ngaruka ku mugogoro w’imanza zisumbye kure umubare w’abakozi bari mu nkiko.”

Ati “Natanga nk’urugero ko mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, hari abacamanza batarenga 10 bahoraho, ariko bakaba bafite imanza hafi 4,000 bategereje kuburanisha mu mizi, ari yo mpamvu hagomba kubaho ubundi buryo bwunganira ubwo guca imanza zisanzwe.”

Hari imanza nyinshi z’urucabana zitagombye kujya mu nkiko

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Muganga Didas Kayihura, avuga ko bagiye kwagura gahunda yo gukemura ibibazo hagati y’abanyeshuri ubwabo no mu baturage, kugira ngo bakumire umubare munini w’abihutira kujya mu nkiko hatabanje kubaho ubwumvikane.

Prof. Kayihura Muganga ati “Amakimbirane iyo akemuwe mu bwumvikane ntabwo agaruka, ariko bagiye kubacira urubanza biba bishoboka ko azongera akavuka, kuko abantu baba batariyunze. Nyamara iyo bikemuwe mu bwumvikane abantu barahoberana bagasangira n’akantu(agacupa) kuko baba bishimiye umwanzuro uvuyemo.”

Uyu muyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage (bikozwe n’abanyeshuri), ihora ibera mu Ishami rya Huye (College) buri wa kane, izabera urugero abandi banyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye bitabiriye ibiganiro ku buryo mu Rwanda hatezwa imbere ubutabera bwunga.

Prof Kayihura Muganga avuga ko iyi gahunda irimo gufasha abaturage bafitanye ibibazo baturuka mu turere twa Huye, Nyanza, Gisagaraga na Nyamagabe, baje kuburanira imbere y’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, kandi ngo bataha biyunze.

Umuyobozi wa CIArb (Chatterd Institute of Arbitrators) mu Rwanda, Athanase Rutabingwa, asaba abanyeshuri ba Kaminuza gukora ubuhuza(mediation) aho bageze hose, mu rwego rwo gufasha abaturage bafitanye amakimbirane kugarukira hafi, birinda ibihombo by’igihe n’ikiguzi kinini batanga mu guhemba ababafasha kuburana, kitajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), Andrews Kananga, na we yakomeje agira ati “Burya urukiko ntabwo rwunga ruratanya, mu nzego zose zaba ubwubatsi, ubucuruzi n’ahandi mu mirimo itandukanye haba amakimbirane.”

Ati “Nushora urubanza mu rukiko ruzacibwa nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu, umenye ko nunarutsinda uwo muburana azajurira urubanza rukamara imyaka 10 ku makimbirane ashobora gukemuka mu gihe kitarenze isaha imwe.”

Inzego nkemurampaka zirifuza ko inkiko ziharirwa imanza z’abantu bishe abandi cyangwa ababakomerekeje bikabije.

Ikigo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (Kigali International Arbitration Center/KIAK) cyiyemeje gufasha nibura abanyeshuri babiri buri kwezi kubona amahugurwa haba mu gihugu no hanze, hamwe no kubona imenyereza mwuga(internship) mu by’amategeko.

Ishimwe Lina wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko amakimbirane abaho akenshi ngo aba ashingiye ku gupfa imitungo kandi hakabura ucira bugufi undi, gusuzugurana bikaba ari byo biyakomeza.

Ishimwe ati “Urubanza rwa ‘yaransuzuguye’ ngomba kuruca ngaragaza inyungu buri muntu afite mu ruhare yagira mu kumvikana no guca bugufi.”

Probe Alleluia Iradukunda wiga muri University of Kigali, yiyemeje kuzakora umwuga w’ubuhuza butagombera kujya mu nkiko, nk’imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yatangije mu myaka ibiri ishize, hagamijwe kwirinda amakimbirane yagiye aterwa n’imanza zibera mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa