skol
fortebet

Abanyeshuri bashinjwa kwandika ‘RIP’ ku ifoto ya Perezida Kagame baburanishijwe bwa mbere

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Kabgayi A ryo mu Karere ka Muhanga, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo igishingiye ku kuba baranditse ijambo RIP ku ifoto ya Perezida Paul Kagame, bamwe bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo undi umwe ararekurwa.

Sponsored Ad

Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo ; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Ikinyamakuru Intyoza dukesha aya makuru, kivuga ko bariya bana bavugwaho kuba barafashe ifoto ya Perezida Kagame iri mu gitabo bigiramo, bakandikaho ijambo RIP (Rest In Peace) ubundi ryandikwa ku muntu witabye Imana bamwifuriza iruhuko ryiza.

Babiri muri aba bana, bemera icyaha aho baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye,tariki 13 Nyakanga 2021.

Aba bana basomewe umwanzuro kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga aho babiri muri bariya banyeshuri bafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, umwe ahabwa iminsi 15 mu gihe undi umwe we yarekuwe.

Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y’urukozasoni ku ifoto y’umufasha w’Umukuru w’Igihugu.

Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw’uwunganira bamwe muraba, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by’agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugira ngo byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry’aba banyeshuri.

Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n’ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Bariya banyeshuri bafashwe tariki 21 Kamena 2021 nyuma y’inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’ubuyobozi bw’ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga.

Bariya banyeshuri bakurikiranywe mu butabera ngo bari bariyise aba ‘Pawa’ ndetse n’icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditsemo.

Source: Intyoza.com

Ibitekerezo

  • Ndumiwe koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa