skol
fortebet

Abaregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo Basabiwe Gufungwa Imyaka 7 n’Igice

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice ku bagabo babiri baregwa muri dosiye y’umuhanzi w’icyamamare Nyakwigendera Kizito Mihigo.
Undi mugabo wa gatatu we busaba ko yafungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Bose baregwa ko mu mwaka wa 2020 bashatse gutorokesha Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n’amategeko. Abaregwa n’ababunganira mu mategeko barasaba ko amategeko yakurikizwa bakagabanyirizwa (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice ku bagabo babiri baregwa muri dosiye y’umuhanzi w’icyamamare Nyakwigendera Kizito Mihigo.

Undi mugabo wa gatatu we busaba ko yafungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Bose baregwa ko mu mwaka wa 2020 bashatse gutorokesha Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n’amategeko. Abaregwa n’ababunganira mu mategeko barasaba ko amategeko yakurikizwa bakagabanyirizwa ibihano.

Abaregwa ni Bwana Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo amufasha mu mirimo yo mu rugo, Bwana Joel Ngayabahiga na bwana Innocent Harerimana wari warafunganywe na Kizito muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere. Uyu ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo yamwigishaga gucuranga bagifunze.

Bose uko ari batatu bagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bambaye impuzankano y’iroza iranga abafungwa.

Baregwaga ibyaha bibiri: kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo gutanga indonke cyangwa ruswa.

Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.

Kizito yashinjwe ibyaha byo "kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa".

Hashize iminsi itatu afunze - tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko "Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa