Abasore 2 bakekwaho kwica umukobwa wari wabasuye bafunzwe by’agateganyo
Yanditswe: Monday 21, Oct 2024

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa Olga bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Kayirangwa wa Major (Rtd) Gasagure Innocent umwana w’Imfura, yapfuye azize urupfu rutunguranye ku wa 26 Nzeri 2024. Uyu mukobwa yapfuye mu gihe yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Nyuma y’urupfu rwe, abasore babiri bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu ndetse ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwababuranishije ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko mu mwanzuro rwasomye kuri uyu wa Mbere, rwategetse ko Nasagambe Fred na Gatare Gideon Junior bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 hanyuma bagakurikiranwa bafunze.
Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho kandi ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe icyishe nyakwigendera mu buryo budashidikanywaho.
Nasagambe Fred akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake mu gihe Gatare Junior Gideon akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *