skol
fortebet

Abatorokanye na Ntamuhanga umwe yari afungiye ubuhotozi undi afungiye gufata ku ngufu

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Abagororwa babiri batorokanye na Cassien Ntamuhanga muri Gereza ya Nyanza(Mpanga) mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ukwakira umwe yari afungiye ubuhotozi mugenzi we afungiye gusambanya ku gahato. Nibafatwa bazasubizwa mu nkiko
Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helary yatangarije UMURYANGO ko Sibomana Kirenge yakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ ubuhotozi mu gihe Batambarije Theogene yakatiwe imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gufata ku (...)

Sponsored Ad

Abagororwa babiri batorokanye na Cassien Ntamuhanga muri Gereza ya Nyanza(Mpanga) mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ukwakira umwe yari afungiye ubuhotozi mugenzi we afungiye gusambanya ku gahato. Nibafatwa bazasubizwa mu nkiko

Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helary yatangarije UMURYANGO ko Sibomana Kirenge yakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ ubuhotozi mu gihe Batambarije Theogene yakatiwe imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gufata ku ngufu.

CIP Sengabo avuga ko Sibomana Kirenge mwene Subwumwe na Nyiramiheto ukomoka mu kagali Birushya Umurenge Nyamyuba Akarere Rubavu yari asigaje imyaka 10 y’ igifungo.

UMURYANGO ntabwo wabashije kumenya imyaka y’ igifungo Batambarije Theogene ukomoka mu karere ka Burera Umurenge Gatebe Akagari Rwambongo yari asigaje.

Cassien Ntamuhanga wari Umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje yakatiwe imyaka 25 y’ igifungo nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’ igihugu.

Abatorotse bifashishije umugozi bakoze mu myenda n’ imifuka nk’ uko CIP Sengabo yabitangarije UMURYANGO.

Yagize ati “Ni imigozi ikoze mu mishumi y’ imyenda n’ ubudeyi bw’ imifuka. Ibyo rero n’ ibintu abagororwa babana nabyo muri gereza urumva n’ imishumi bazingazinze, bafatanyisha n’ ibideyi bw’ imifuka”

CIP Sengabo avuga ko bakirimo gukora iperereza ngo bamenye niba aba uko ari batatu bari basanzwe bafite umubano wihariye.

Avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira babonye umugozi unagana ku gipangu cya gereza, ngo uyu mugozi niwo watumye bakeka ko hari abagororwa bacitse gereza.

CIP Sengabo avuga ko kugira ngo bimenyekane ko Cassien Ntamuhanga, Kirenge Sibomana na Batambajije Theogene ari batorotse, abagororwa bose bashyizwe hamwe bagahamagara umugororwa umwe kuwundi bakamenya abadahari.

CIP Sengabo yatangarije UMURYANGO ko RCS ifite ikizere ko abagororwa batorotse bazafatwa, yongeraho ko nibafatwa bazasubizwa mu rukiko bakaburanishwa icyaha cyo gutoroka gereza.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Umugororwa wari ufungiye muri gereza ya Nyanza yarwanye na mugenzi bimuviramo urupfu.

Umuvugizi w’Urwego rw’imfungwa n’amagereza mu Rwanda (RCS) CIP Sengabo Hillary

Ntamuhanga Cassien na Kizito imbere y’urukiko

Ntamuhanga Cassien imbere y’itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi

Sibomana Kirenge, Ntamuhanga Cassien na Batambirije Théogène bamaze gutroka gereza

Ibitekerezo

  • Ariko noneho ndumiwe abacunga gereza babarabaye nka babazamu b’ abasaza ko aribo numva basinzira bakagona kd bari ku izamu? aba bagororwa bagiye kurira igipangu bagera ubwo batoraka abacungagereza barihe?

    Ntibintunguye kuba Ntamuhanga atorotse Gereza, ubundi umuntu nk’ uriya wahamye n’ icyaha cyo kugambirira kwica umukuru w’ igihugu, bikamenyekana ko akora na RNC, ntakwiye gufungirwa muri Gereza ya Nyanza aho abagororwa barwana bakagera ubwo bicana ntawe urabakiza. umuntu nk’ uriya ukorana na RNC akwiye gufungirwa ahantu yitabwaho by’ umwihariko kandi acacungwa n[’ abizerwa

    NI AGAKINO MUTEGEREZE MUREBE, NIBA ATISHWE MUZUMVA YICAYE IRUHANDE RWA SHEBUJA KAYUMBA

    Sintereza ko Ntamuhanga na Birenge niba ari Kirenge simbizi bazafatwa, si aba mbere batorotse gereza, kd mu batoroka hagarurwa mbarwa. Cyokora icyo nakwisabira Leta n’ uko yamanikwa amafoto yabo kuri buri rwego rw’ ubuyobozi uzabababona agatanga amakuru

    RNC yungutse babiri

    Ibi bituntu uwabikiramo filime yakundwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa