skol
fortebet

Abayoboke ba DALFA Umurinzi barezwe amahugurwa yo guhirika ubutegetsi badakoresheje imirwamo

Yanditswe: Tuesday 02, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bubarega abantu icyenda biganjemo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi bishingiye ku mahugurwa buvuga ko bakoze abigisha ’uburyo bwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu badakoresheje imirwano’.
Ubushinjacyaha burabasabira gufungwa by’agateganyo bubarega ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda.
Ibyo buvuga ko bishingiye ku mahugurwa bakoze tariki 13/09/2021 yateguwe (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bubarega abantu icyenda biganjemo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi bishingiye ku mahugurwa buvuga ko bakoze abigisha ’uburyo bwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu badakoresheje imirwano’.

Ubushinjacyaha burabasabira gufungwa by’agateganyo bubarega ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda.

Ibyo buvuga ko bishingiye ku mahugurwa bakoze tariki 13/09/2021 yateguwe n’abantu baba hanze y’u Rwanda agakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwunganira aba baregwa yavuze ko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n’inyito z’ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo mahugurwa bigishijwemo uburyo (strategies) burimo; gukoresha imyigaragambyo, kutitabira gahunda za leta, kutagura ibicuruzwa bikorwa na leta, kudatanga imisoro y’ubutaka n’ibindi…

Ubushinjacyaha buvuga ko bagombaga gukora ubukangurambaga bwo kwangisha abaturage leta, kwigisha abazunguzayi n’abamotari guharanira uburenganzira bwabo, kunyanyagiza impapuro z’ibihuha muri rubanda zivuga ko abantu barambiwe kwicwa, gukubitwa, gushimutwa, n’imisoro y’ikirenga.

Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe muri ibyo byari gukorwa no mu biganiro byari byeteguwe ku munsi wiswe "Ingabire Day".

Ibiganiro by’uwo munsi byari kuba tariki 14/10/2021 bigaca Live biri kuba kuri channel ya YouTube ya Umubavu TV ya Theoneste Nsengimana, umunyamakuru ureganwa n’aba bantu umunani benshi bafashwe umunsi umwe mbere y’iyo tariki.

Mu rubanza uyu munsi, Nsengimana ntiyireguye kuri ibyo byaha, yavuze ko afite inzitizi z’uko yafashwe agafungwa n’ibikoresho bye by’akazi bigafatirwa binyuranyije n’amategeko agenga itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwamureze gucisha ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi, gukwiza amakuru atari yo avuga ko leta yica abaturage abandi ikabafungira ubusa.

Me Gatera Gashaba wunganira Nsengimana n’abandi baregwa, yavuze ko ingingo z’itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe haba mu gufata no gufunga uyu munyamakuru.

Avuga ko urukiko rwonyine ari rwo rufite ububasha bwo gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yavanye inkuru ye, ko kuba Nsengimana yarabajijwe n’abagenzacyaha ari uguhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yasabye ko umukiliya we asubizwa uburenganzira bwe, agafungurwa, akanasubizwa ibikoresho bye byafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta tegeko ryishwe kuko itegeko rivuga ko buri muntu wese ukekwaho icyaha ashobora guhamagazwa.

Umushinjacyaha yagize ati: "Ubwisanzure bw’itangazamakuru ntibugomba kurengera ituze rusange, kandi umunyamakuru nta budahangarwa na buke agenerwa n’amategeko."

270,000Frw y’amahugurwa avuye mu Busuwisi

Sylvain Sibomana ufatwa nk’uwari ukuriye iri tsinda ry’abaregwa yavuze ko atigeze ategura ayo mahugurwa ko ahubwo yohererejwe 270,000Frw yo kugira ngo azagende neza avuye kuwitwa Assumpta uba mu Busuwisi.

Sibomana yavuze ko ayo mahugurwa ntacyo yari atwaye kuko yavugaga ibyiza bigendanye no gukemura amakimbirane hadakoreshejwe imirwano.

Yavuze ko muri ayo mahugurwa abatanze ibitekerezo by’uburyo bwo gukuraho ubutegetsi ari abantu baba hanze, ko we yagiye abereka ko mu Rwanda bidashoboka.

Yagize ati: "Njye ibitekerezo natanzeho navuze ko bitashoboka kuko tudashobora kureka gukoresha produits za leta. Gusa ubukangurambaga bwo kwigisha abantu gokora ibyiza dusanga byashobora gukemura bimwe mu bibazo biriho."

Mu bantu 10 bafashwe icyenda nibo bafunzwe kuko uhagarariye ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire mu ntara y’Iburasirazuba yari yafashwe akaza kurekurwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yarekuwe kuko yahise ava muri ayo mahugurwa kandi agatanga amakuru yayo ku nzego zibishinzwe.

Ishyaka DALFA-Umurinzi ntabwo rirandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda, ku mpamvu ryo ryita iza politiki.

Sylvain Sibomana yavuze ko yasabye imbabazi z’ibikorwa yemera ko yagizemo uruhare aribyo kugira uruhare mu migendekere y’inama, naho abandi bareganwa na we bavuga ko batashishoje mu kwemera kujya muri ayo mahugurwa n’ikiganiro cyari kuba.

Basabye urukiko kubarekura by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Me Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko nta mpamvu zifatika zigize ibyaha bashinjwa kuko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi abona ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n’inyito z’ibyaha baregwa.

Urukiko ruzasoma umwanzuro ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo kuri aba bantu kuwa gatanu tariki 05 z’uku kwezi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa