Adeline Rwigara yashyize yitaba RIB imubaza ku byaha akekwaho
Yanditswe: Friday 23, Apr 2021
Kuri uyu wa Kane nibwo Mukangemanyi Adeline Rwigara yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB kugira ngo asubize ibibazo mu magambo mu iperereza ku byaha akekwaho birimo gukwirakwiza amagambo arimo amacakubiri.
Madamu Rwigara yari yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.
Nyuma Me Gatera Gashabana yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko umukiliya we Mukangemanyi, yakwemererwa kuzarwitaba amwunganiye mu buryo bw’amategeko.
RIB yatangiye iperereza kuri ibi byaha Mukangemanyi Adeline Rwigara akurikiranyweho birimo ibyo gukwirakwiza ibihuha hagamijwe kuyobya rubanda ndetse n’amagambo y’amacakubiri
RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.
Ibyaha byo gukwirakwiza amagambo y’amacakubiri akurikiranyweho IGIHE yamenye ko byakozwe binyuze kuri internet ku miyoboro ya Youtube.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Yabajijwe arataha, iperereza rirakomeje.”
Muri 2017 nibwo Madamu Rwigara yarezwe ibyaha byo kubiba amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda. Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.
Ubwo madamu Rwigara aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabe,Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.
Ubusanzwe iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.
‘
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *