skol
fortebet

Adeline Rwigara yongeye kwanga kwitaba RIB yari yongeye kumuhamagaza

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Madamu Adeline Rwigara waherukaga guhamagazwa na RIB akavuga ko atakwitaba kubera ko ari mu cyunamo cyo kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,yanze kwitaba na nyuma y’uko icyumweru cyo kwibuka kirangiye.

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwari bwamusabye kugera ku kicaro gikuru cyabwo ku wa Kane, tariki 8 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo kku cyicaro cya RIB giherereye ku Kimihurura,ariko ntiyagiyeyo.

Amakuru dukesha Taarifa avuga ko uru rwego ruherutse kongera gutumiza Madamu Rwigara ariko nabwo ntiyitabye.

Ubusanzwe iyo umuntu atumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, aba agomba kwitaba kuko ari itegeko.

Iyo atitabye ku nshuro ya mbere, arongera agatumizwa kugeza ku nshuro ya gatatu.

Amategeko avuga ko iyo atitabye kuri iyi nshuro ashobora kuzanwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.

Uru rwandiko ruzana ku gahato umuntu wanze kwitaba ubugenzacyaha ruzwi nka ‘mandat d’amener’,iyo rumaze gutangwa umuntu azanwa ku gahato akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.

‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

Uwazanwe ku gahato ashobora guhamagazwa yahagera agataha ari naho itandukaniye na mandat d’arrêt kuko rwo ni urupapuro rugufata rukanagufunga.

Ibyaha Mukangemanyi Adeline Rwigara akurikiranyweho ntibyigeze bitangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa