skol
fortebet

Babiri mu bakekwagaho gukorana na ADF barekuwe by’agateganyo

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Mucyo Evrade Noel alias Abdulahaman na Singirankabo Turufu Idrissa bafungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunzwe, mu rubanza rw’abarwanyi 13 bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF).

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, aba bafashwe mu bihe bitandukanye bakekwaho gushaka gutegura ibitero by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yugarije icyo gihugu.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Mucyo Eurade na Singirankabo Idrissa bagaragaje ko nta ruhare bagize mu bikorwa by’iterabwoba bakurikiranyweho.

Mucyo Eurade yemeye ko yari inshuti na Ndoli Ismail, umwe mu bashakaga abajya muri uyu mutwe, kandi ko bakunze no kuganira ku idini ya Islam mu Rwanda.

Yahakanye ibyaha byose akekwaho cyane ko atigeze afatirwa mu bikorwa by’iterabwoba kuko yari yarafashe icyemezo cyo kubivamo.

Urukiko rwasanze ibyavuye mu iperereza bidahagije ku buryo byatuma akurikiranwa ibyaha akekwaho afunze.

Singirankabo Idrissa yemeje ko umwana we yagiye mu 2012 kandi akaba atagaruka. Uyu mugabo asanzwe ari umurinzi w’igihango kandi afite abana 20 bavuyemo umwe wigaga i Goma, ari nawe wagiye muri ADF.

Yavuze ko atari kujya mu mitwe y’iterabwoba kandi iyo abo barwanyi baza nawe batari kumusiga kuko ari umurinzi w’igihango.

Uyu muhungu we yagiye yamwibye inka kubera ko hari amadorali 50$ yigeze kumusaba ntiyayamuha, ibyatumye nta muntu wo mu muryango uwo muhungu w’imyaka 22 yongera kuvugisha.

Urukiko rwasanze atabazwa ibyo umwana we yakoze kuko icyaha ari gatozi kandi no kuba nta kimenyetso cy’uko hari amafaranga yoherezaga umuhungu mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ikomeye yatuma we na Mucyo bakurikiranwa bafunze, ahubwo ko bakwiye gukurikiranwa bari hanze. Gusa rwategetse ko abandi 11 bakurikiranwa bafunze.

Uko iburanisha riheruka ryagenze

Ku wa 15 Ukuboza 2021, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha abantu 13 ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo gihe bireguraga ku byaha bashinjwa birimo kugira umugambi mu bikorwa by’iterabwoba, bamwe barabyemeye abandi barabihakana.

Bagiye bagaragaza ibyo bakoze n’inshingano bari bafite mu mugambi wo gutegura ibikorwa by’iterabwoba bashakaga gukora.

Bavuze ko mu bantu bashyirwaga imbere kubanza gutera ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Mubaraka Muganga ariko ngo basanga bigoye.

Aba bantu 13 barimo umugore umwe bafashwe mu bihe bitandukanye muri Nzeri 2021 bafite umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba ku magorofa maremare y’i Kigali no muri Gare nka Nyabugogo.

Iperereza ry’inzego z’umutekano ryagaragaje ko bakorana n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, uwo mutwe ukaba ufitanye imikoranire na ISIS uzwi cyane mu bikorwa by’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

Niyonshuti Ndoli Ismail wari wahawe gahunda yo gushaka abandi Banyarwanda mu rwego rwo gukomeza umugambi wo gutera u Rwanda, binyuze mu gutera ibisasu kuri Kigali City Tower no kuri sitatiyo ya lisansi ya SP Nyabugogo.

Ndoli yemeye ko hari bamwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba baganiriye kandi yemera ko ari we wafashije bagenzi be gutegura ibyo bikorwa.

Yemera ko bashakaga uko bica Gen. Mubaraka Muganga na CP John Bosco Kabera, ariko bakabona bigoye cyane.

Yemeye ibyaha byose akekwaho ariko ahakana ko yashishikarije abandi kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi kuko ngo iyo mitwe itabaho.

Abamwunganira bavuze ko kuba yemera bimwe mu byo aregwa akwiye gufungurwa by’agateganyo.

Urukiko rusanga Ndoli Ismail atarabashije gusenya inyubako, ariko habayeho ubwinjiracyaha mu bikorwa byo gusenya inyubako.

Bagire Salim wari umuyobozi wabo, yemeye ko yagiye mu nama zitandukanye z’imitwe y’iterabwoba kandi ari we wagiriye bagenzi be inama z’aho bazakura ibisasu.

Yemera ko yafatiwe kwa Omar, Umunyakenya wari woherejwe na ADF ngo aze kubaha imyitozo ya nyuma kuko indi bayihabwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Undi uregwa ni Iraturera Anicet Abdoulbast wari wahawe inshingano zo guteranya ibikoresho byagombaga guturitsa inyubako zo mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo yemera ibyaha aregwa akabisabira imbabazi.

Undi ni Gatore Justin Yussuf, yemera ko ari we wazanye Mbaraga Hassan muri iryo tsinda, yemera kandi ko hari ibikoresho yaguze byagombaga gukoreshwa mu gutunganya ibisasu.

Mbaraga Hassan na we yemeye ko yari yahawe inshingano zo kugeza ibisasu aho bizaturikira ndetse ko yagombaga kubanza kwimura umuryango we mu Karere ka Rubavu.

Yemera bimwe mu byo aregwa ariko agahakana ibyo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba.

Hari kandi Mussa Ally Nizzar washinjwe na Ndoli Ismail kuba ataramenyekanishije umugambi wo gutera u Rwanda.

Mussa ahakana ibyaha aregwa ariko akaba yari afite amakuru y’uko umukobwa bakundanaga yagiye muri ADF ariko ntiyabimenyesha inzego z’Ubuyobozi.

Muhawenimana Eric Adri, yari yasabwe na Ndoli Ismail kubika ibikoresho byo kuzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba. Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho ndetse akavuga ko n’abo bafunganywe atabazi.

Nyamara ubwo yabazwaga ku bijyanye n’igihe yatangiriye kujya mu bikorwa by’iterabwoba, yavuze ko atibuka neza umwaka ariko ari hagati ya 2016 na 2017.

Uwayo Farida Ibrahim, ni umwe mu bashishikarizaga abantu kujya mu mutwe w’iterabwoba, yari yemeye kujya muri ADF nyuma yo kugurisha utwe twose akajyana n’umuryango we.

Yemera ko azi neza Abanyarwanda baba muri ADF barimo na Sibomana Abdoulazac. Yemeje ko Sibomana ari we wamushishikarije kujya mu mutwe wa ADF.

Ubwo yabazwaga, yavuze ko nawe yari kujya arwanira amahoro kandi yari mu nzira yo gusanga abandi barwanya igihugu.

Hari kandi Nsengiyumva Saidi ubushinjacyaha bugaragaza ko yohereje abana be bane mu mutwe wa ADF, kandi akomeza kuvugana nabo. Uyu mugabo ntiyagarukiye aho kuko yatwaye n’abana ba mushiki we batatu ndetse n’abana b’abaturanyi bagera kuri 18.

Aba bana bari barimo n’umwe w’imyaka 10. Nsengiyumva avukana na Nikuze Afissa nawe bareganwa.

Mu kwisobanura kwe, yavuze ko abana yabohereje kwiga muri Sudan kuko ngo bigiraga ubuntu ariko ntagaragaze impapuro abana bambukiyeho bajya kwiga iby’Idini ya Islam muri icyo gihugu.

Yavuze ko akimara kumenya ko abana be bari muri ADF, yabimenyesheje ubuyobozi ariko nta kintu yerekanye kibigaragaza.

Mushiki we, Nikuze Afissa, yemeje ko abana be batatu batwawe mu 2012 ariko batagarutse, aburana ahakana ibyaha byose akekwaho.

Yasabye imbabazi ko yagize ubujiji ntatange amakuru ku gihe, nyuma yo kumenya ko abana be bagiye mu mutwe w’iterabwoba.

Hari kandi Hemedi Suleiman, wemeje ko yagiye avugana n’abarwanyi ba ADF ndetse yemera ko yahuje abana bagiye muri ADF n’ababyeyi babo bakongera kuvugana kuri telefoni (Whatsapp).

Ubushinjacyaha buvuga ko bakurikinwa bafunze kubera impanmvu z’ibyaha by’ubugome, bukavuga ko basohotse bakica iperereza ndetse abandi bagatoroka ubutabera.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa